AmakuruAmakuru ashushye

Icyongereza gike: Uhanganiye ikamba na Mwiseneza yatutswe azira kumuha inyito idasanzwe

Umukobwa witwa Uwihirwe Casmir Yasipi  uhataniye ikamba na Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda yatutswe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwandika ijambo ryateye urujijo ku ifoto y’uyu mugenzi we.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mutarama 2019 abakobwa bose bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bagiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda, abatandukanye bifotoje bari kumwe na Mwiseneza Josianne umaze kwamamara ahantu hose kubera iri rushanwa.

Mwiseneza mu buryo budashidikanywaho ni we mukobwa ushyigikiwe bidasanzwe muri Miss Rwanda, yigaruriye igikundiro kidasanzwe kuva yinjiye muri iri rushanwa akaryitabira yakoze urugendo rurerure cyane ndetse akahagera afite igikomere cyo gutsitara.  Benshi bamukundiye uwo muhati no kuba yarenze imbibi z’abavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ry’abakobwa bo mu bakire.

Ntibyakorohera uwamuvuga mu buryo bugayitse kugeza aho irushanwa rigeze kuko uyu mukobwa arashyigikiwe mu buryo bukomeye, abafana be bagutuka ukumirwa! Ibi nibyo byabaye ku mukobwa witwa Uwihirwe Casmir Yasipi wifotoranyije na Mwiseneza Josiane yasohora ifoto akayandikaho ijambo ’Savage’ ryakuruye urunturuntu.

Casmir Yasipi yafashe ifoto yifotoje ari kumwe na Mwiseneza ayishyira kuri Instagram ye yandikaho ijambo ry’icyongereza rivuga ngo ‘Savage’. Abenshi bahise barifata nk’irisobanura ’Igisimba’ maze batangira kumutuka karahava.

Uyu mukobwa ubusanzwe ufite ubuhanga mu busizi, yagereranyijwe n’umuntu w’umwirasi ushaka kugaragaza Mwiseneza nk’injiji, inyamaswa n’ibindi iryo jambo ry’Icyongereza ryasobanura. Abandi bamubwiye ko afite akaga ko kuvuga atyo niba atazi igisobanuro cyaryo, bamuhundagazaho ibitutsi. ’Savage’ ni ijambo benshi bahise bafata nk’irisobanura ’Igisimba’.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyo foto yanditseho ijambo ritavugwaho rumwe, uwitwa Fillette yagize ati “Ku bufasha bw’inkoranyamagambo zitandukanye, ijambo ’Savage’ icyambere risobanura, (kw’inyamaswa cyangwa imbaraga za kamere) kugaragaza umunabi, kurubira, kutabashwa. Icya kabiri ni (kw’ikintu kibi) gukomera cyane, kuba bidasanzwe.”

Yakomeje avuga ko mu mateka cyangwa mu ndimi byafatwa nko kuvuga utaragezweho n’iterambere cyangwa umuturage, ubundi bikanavuga umuntu w’umugizi wa nabi cyangwa umugome muri rusange.

Ati “Mukobwa muto Yasipi ndagira ngo nkubwire ko mu byubahiro byawe ugomba gusaba imbabazi Mwiseneza Josiane ukabitangaza nk’uko n’ubundi wabishyize ku karubanda, hanyuma ubutaha wenda wajya ujya gutangaza ikintu ukabanza kureba igisobanuro cyacyo mbere, ndabyumva ko Icyongereza atari rwo rurimi rwawe rwa mbere.

Uwitwa Chris Paul yagize ati “Rimwe na rimwe iyi si si shyashya. Ni gute wakwanga Mwiseneza Josiane hanyuma ukavuga ukwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Mwahatana ariko ntihabeho urwango. Ikimwaro kuri wowe Yasipi.”

Yakomeje amubaza ati “Yasipi, ese buriya ubonye ibuye risanzwe ariko inyuma barisize agahu ka zahabu no kubona zahabu inyuma bayisize ibitaka, wahitamo iki? Ikiri muri Mwiseneza kirakomeye kuruta uruhu rwiza rutagira umutima muzima.”

Ubusobanuro abantu bahaye ijambo ‘Savage’  ntabwo ari bwo, iri jambo iyo rigeze ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram,  rihindura inyito.

‘Savage’ ni umvugo abantu bakoresha cyane cyane bandika bashaka kuvuga ko umuntu ari umwimerere, umuntu uzi icyo ashaka, umuntu ufite inyota yo kugera kucyo yifuza.

Birasa naho Yasispi na we atazi icyo ijambo ‘Savage’ risobanura kuko nyuma yo kubona abantu bafashe iryo jambo mu buryo butari bwo bakamutuka, yahise akuraho iyo foto yandika kuri Instagram ko atari we wenyine ukoresha Instagram ye bityo ko atari we wabyanditse.

Yahise avuga ko atari we wabikoze

Yasipi ntiyorohewe

 

Abakobwa batandukanye bafashe agafoto bari kumwe na Mwiseneza Josianne
Twitter
WhatsApp
FbMessenger