AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Umutingito ukoneje gukoma mu nkokora ibikorwaremezo

Umutingito watewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ukomeje gukoma mu nkokora ibikorwa remezo nyuma y’uko ukomeje kwangiza bimwe na bimwe birimo inzu ndetse n’kmihanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicyrasi 2021, undi mutingito wumvikanye mu Mujyi wa Rubavu ukaba wangije umuhanda uva Mu mujyi werekeza ku biro by’Akarere ka Rubavu.

Abatuye mu mujyi wa Rubavu bavuga ko mu ijoro ryakeye no mu gitondo cya none ku wa kabiri bakomeje kumva imitingito yoroheje n’imeze nk’iremereye,yumvikana kandi no mu mujyi wa Goma muri DR Congo.

Iyi mitingito iri kuba nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nubwo iri ku gipimo cyo hasi imaze gusenya inzu zibarirwa muri za mirongo no kwangiza izigera muri magana mu karere ka Rubavu, nk’uko abaturage babivuga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda,Jean Marie Vianney Gatabazi, ejo ku wa mbere yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu baturage basenyewe n’iyi mitingito bahawe aho gucumbika.

Ikigo cya leta gishinzwe Mines, Petroli na gas mu Rwanda kigaragaza ko umutingito ukomeye wumvikanye i Rubavu kugeza ubu ari uwari ku gipimo cya magnitude 5.1 ejo ku wa mbere mu gitondo.

Iki kigo kivuga ko hagati ya saa moya na saa mbili z’ijoro ryakeye humvikanye imitingito iri ku gipimo cyo hagati ya 2 na 3.

Umwe mu baturage ba Gisenyi mu gitondo ku wa kabiri yabwiye BBC ko mu gihe cy’isaha imwe humvikana imitingito hagati y’ibiri n’itatu, avuga ko abantu benshi bahangayitse.

Amakuru aremeza kohari inzu z’abaturage zangiritse, ndetse ishuri rizwi nka ESSA Gisenyi bimwe mu byumba byaryo byasenyutse.

Célestin Kasereka Mahinda, umuhanga mu by’ibirunga akaba n’ukuriye ishami rya siyanse muri Observatoire Volcanologique de Goma, avuga ko imitingito ibaho cyane igihe nk’iki.

Ati: “…Ibi biraba cyane, mu 1977 no mu 2002 nabwo nk’ibi byarabaye, kuri twebwe ni ibisanzwe ariko bituma turushaho gukurikirana…”

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abanyekongo bagera kuri 300 bageze iwabo bavuye aho bari bahungiye mu Rwanda ku wa gatandatu ariko bakongera bakagaruka mu Rwanda kuwa mbere.

Avuga ko aba basanze imitingito iwabo n’amazuku yabangirije bakagaruka, ubu bari mu murenge wa Busasamana mu gice cy’icyaro aho bageze bavuye hafi yaho muri teritwari ya Nyiragongo.

Gatabazi avuga ko iyi mitingito yagabanyije ubukana ku bipimo bya magnitude, kandi ko abahanga bavuga ko imitingito igira ingaruka zikomeye iyo igeze ku gipimo cya magnitude umunani (8).

Avuga ko impunzi ziri mu Rwanda minisiteri y’ubutabazi igomba kubageraho kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze, nubwo avuga ko biteze ko atari impunzi zizamara igihe kinini.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger