IbitekerezoUtuntu Nutundi

Menya akamaro igitunguru gifite mu gukora imibonano mpuzabitsina

Igitunguru cyagaragajwe ko gifite akamaro kenshi mu ifunguro rifatwa n’abantu umunsi ku w”undi ndetse bikaba ari n’ikiribwa gikomeye kubakeneye agatege kabafasha kubaka ingo zabo (Gutera akabariro).

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina.

Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.

Igitunguru gitukura cyongera umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda uburwayi butera kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda; urugero nk’umwijima.

Igitunguru gituma umuntu yihagarika neza, kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda, rubagimpande n’izindi, kandi cyoroshya uruhu ntirukanyarare, cyongerera imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe n’ubushobozi buke cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo cyongera imbaraga kandi kigakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu by’imyororokere (prostate).

Igitunguru gifasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2004, bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda ibice bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa kanseri, harimo na kanseri y’umwijima.

Igitunguru cyongera acide folique mu mubiri

Acide folique, cyangwa vitamine B9 iba mu bitunguru igira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko, kandi igira uruhare mu mitekerereze n’amarangamutima.

Igitunguru gikomeza amagupfa

Inyigo yakorewe muri kaminuza y’ubuvuzi yo muri Leta ya Calolina y’amajyepfo (Medical University of South Carolina) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igatangazwa mu mwaka wa 2009, yagaragaje ko ku bagore barya ibitunguru bibisi nibura inshuro imwe ku munsi, baba bafite amagupfa akomeye 5% ugereranyije n’ababirya inshuro imwe mu kwezi.

Igitunguru kirinda kugugarara mu mubiri (les symptômes prémenstruels)

Ku bagore no ku bakobwa barya ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya mu mihango, bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Dakota y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990.

Igitunguru gituma umutima utera neza

Ibitunguru bituma umutima utera ku rugero rukwiye, bityo bikarinda umuntu gufatwa n’uburwayi bw’umutima butandukanye.

Imbuga zitandukanye twifashishije zivuga ko kurya igitunguru kimwe cyangwa bibiri ku munsi ari ingenzi ku buzima. Ushobora kugihekenya cyonyine cyangwa ukakivanga mu zindi mboga mbisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger