AmakuruImyidagaduro

Rubavu: Uko byifashe i Rubavu aharabera Iwacu Muzika Festival-AMAFOTO

Nyuma ya Musanze, ibitaramo bizenguruka igihugu bya Iwacu Muzika Festival birakomereza i Rubavu kuri Stade ya Nengo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2019.

Kugeza ubu imyiteguro y’ahazabera igitaramo isa niyageze ku musozo kuko urubyiniro rwamaze gukorwa neza. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ahasanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi bibiri. Ni igitaramo kirabera mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu guhera saa saba.

Abahanzi baririmbye mu ntara imwe ntabwo bongera kuririmba mu yindi ntara uretse Nsengiyumva Francois wise Igisupusupu wahawe umwihariko wo kuririmba muri buri gitaramo.

Abahanzi barataramira abatuye n’abasuye umujyi wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu ni Nsengiyumva Francois wiswe Igisupusupu, Christopher, Riderman,  Social Mula, Queen Cha, Amalon na Makanyaga.

Urubyiniro rwamaze kubakwa

Amafoto: RSJF

Twitter
WhatsApp
FbMessenger