AmakuruImikino

Mu bakinnyi 16 birukanwe muri APR FC hari abatangiye ibiganiro na Rayon Sports

Nyuma y’amasaha make APR FC itangaje ko yirukanye abakinnyi 16 ikanabaha amabaruwa abemerera kujya gushakira ahandi, hari abakinnyi bivugwa ko bahise batangira ibiganiro kugira ngo bakinire Rayon Sports.

Abo batatu ni umunyezamu Kimenyi Yves, Nshuti Savio, Sekamana Maximme, Rusheshangoga Michel, na Nizeyimana Mirafa. mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza aba bakinnyi bagasinyira Rayon Sports, Savio Nshuti yaba ayigarutsemo kuko yahoze ayikinira akayivamo yerekeza muri AS Kigali nyuma y’igihe gito agakomereza muri APR FC yamushyize mu bakinnyi bayo birukanwe kuri uyu wa 28 Kamena 2019.

Ava muri Rayon Sports, Savio yaguzwe miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’igihe gito ari muri iyi kipe, yavuze ko yifuza gutandukana nayo kubera ko ibyo bari bamwemereye bamukura muri Rayon Sports batabyubahirije ngo babimuhe, yahise ajya muri APR FC  ayisinyira imyaka 2 aguzwe miliyoni 30 FRW harimo miliyoni 26 zahawe ikipe ya AS Kigali.

Kimenyi Yves wari n’umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, yageze muri APR FC avuye mu Isonga FC.

Muri rusange abakinnyi 15 basezerewe muri APR FC barimo: Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Shaffy Songayingabo, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves (GK) na Ramadhan Niragira myugariro wari waje muri APR FC muri Gashyantare 2019 bikaza kwanga akajyanwa mu ikipe y’abato.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger