AmakuruUmuziki

Rubavu: The Same yamurikiye abafana bayo amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Dede’ (+Amafoto)

Abi Rubavu n’abakunzi b’itsinda rya The Same rikorera umuziki muri aka karere baryohewe n’igitaramo iritsinda ryabakoreye rinabamurikira amashusho (Video) yi ndirimbo nshya bise “Dede”

Iki gitaramo cyabereye ahitwa  El-Classico II Beach Chez West cyatangiye  masaha ya saa moya (7h00 pm) z’umugoroba gitangirana n’umuhanzikazi Holly Gigi ,Yaslo na Shafty nibo batangiye basusurutsa  imbaga yari yitabiriye igitaramo cyatangiye gitinze dore ko amasaha yo gutangira yari saa munani z’amaywa.

Abasore bagize itsinda rya The Same , Jay Farry na Jay Luv bageze ku rubyiniro mu ma saa tanu z’ijoro (11h00′ Pm), aba basore bakunzwe na benshi muri aka karere baririmbye indirimbo hafi yazose bakoze zirimo ‘Akanoza Ngendo’,’Urutonde’,’ Yumvirize’ n’izindi.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo Dede ya The Same bashimangiye ko iri tsinda ryatanze isomo rikomeye ku bandi bahanzi bo mu karere ka Rubavu. Jay Luv  aganira na Teradignews yavuze ako amshusho batahise bayshyira hanze kuko hari ibitaranozwa gusa ngo arajaya ahagaragara vuba aha.

Holly Gigi

Maylo wo mu karere ka Musanze yari yaje  gushyigikira aba bahanzi

Abakunzi ba The Same bari benshi muri iki gitaramo

The Same ku rubyiniro

Iyi ndirimbo wayumva unyuze  hano 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger