AmakuruImikino

Perezida Ahmad Ahmad wa CAF wari ufungiye mu Bufaransa yarekuwe

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF, bwana Ahmad Ahmad; yamaze kurekurwa n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu gihugu cy’Ubufaransa zinareka kumukurikirana ibyo zamukekagaho.

Mu gitondo cy’ejo ku wa kane ni bwo uyu mugabo ukomoka muri Madagascar yari yatawe muri yombi afatiwe i Paris aho yiteguraga kwitabira congres  (Inteko rusange) ya 69 ya FIFA yarangiye ku wa gatatu w’iki cyumweru. Ahmad w’imyaka 58 y’amavuko, yari yafashwe n’urwego rw’Ubufaransa rushinzwe kurwanya ruswa no kunyereza imisoro.

Perezida Ahmad yakekwagaho kurya ruswa ifitanye isano n’amasezerano CAF  yari ifitanye na Sosiyete y’Abadage ya Puma, mbere yo kuyasesa  igahitamo gukorana n’iy’Abafaransa ya Technical Steel ibarizwa mu gace ka La Seyne-sur-Mer mu Bufaransa.

Amakuru avuga ko Ahmad Ahamad yarekuwe ku mugoroba w’ejo, akaba yanasubijwe impapuro ze z’inzira yari yambuwe. Bisobanuye ko ubu afite uburenganzira bwo kujya aho ashatse.

Kugeza ubu ntacyo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF iratangaza ku ifatwa ry’umuyobozi waryo.

Cyakora cyo impuzamashyirahamwe ya ruhago ku isi FIFA yo yahise isohora itangazo nyuma y’ifatwa rye, ivuga ko ikeneye amakuru yuzuye kuri leta y’Abafaransa yari yamufashe, ngo kuko ibyo yari akurikiranweho ntacyo FIFA yari ibiziho.

Byitezwe ko Perezida wa CAF yitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro igikombe cy’isi cy’abagore gitangira kubera mu Bufaransa kuva kuri uyu wa gatanu, akazava muri iki gihugu ejo ku wa gatandatu yerekeza i Bamako muri Mali aho azaba agiye gukemura ibibazo byugarije ruhago muri iki gihugu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger