Rubavu: Imipaka ihuza u Rwanda na RDC yafunzwe
Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ibikorwa byo kwambuka imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu byahagaritswe by’agateganyo, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri icyo gihugu cy’igituranyi.
Icyemezo cyo gufunga iyi mipaka cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gukaza ingamba zo kurinda abaturage indwara z’ibyorezo zambukiranya imipaka, cyane cyane Ebola imaze iminsi ihangayikishije akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko imipaka yafunzwe mu gihe kitazwi, hagamijwe gukaza ubwirinzi no gukumira ko iki cyorezo cyagera ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Twafashe umwanzuro wo gufunga imipaka mu rwego rwo kurinda abaturage no gukaza ingamba zo kwirinda Ebola. Igihe izongera gufungurirwa kizaterwa n’uko ikibazo kizaba gihagaze.”
Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo inzego z’ubuzima muri RDC zatangaje ko mu Ntara ya Ituri habonetse umurwayi wa Ebola, ibintu byatumye ibihugu bihana imbibi na RDC bikaza ingamba zo kwirinda.
Ku wa Gatandatu kandi, Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo (Africa CDC), cyatangaje ko abantu bamaze kwandura Ebola muri RDC bageze kuri 336, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 87.
Ebola ni indwara yandura cyane kandi yica vuba, ikwirakwira binyuze mu guhura n’amaraso, amatembabuzi cyangwa ibice by’umubiri by’umuntu wanduye cyangwa wapfuye azize iyo ndwara.
Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwagiye rufata ingamba zikomeye zo gukaza isuku no kugenzura abinjira mu gihugu, cyane cyane ku mipaka ihana imbibi na RDC, mu rwego rwo gukumira indwara z’ibyorezo zirimo Ebola na Marburg.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abakora ibikorwa byambukiranya imipaka basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima no kwirinda amakuru atizewe ashobora guteza ubwoba.
