AmakuruImyidagaduroUrukundo

Irene Murindahabi yikuye mu bahungu banze gushaka abagore

Umunyamakuru akaba n’umunyamuziki wo ku mbuga nkoranyambaga, Murindahabi Irene, yamaze gushyira hanze integuza y’ubukwe bwe na Liliane, umukobwa yise uw’inzozi ze, ibintu byatunguranye kandi bishimisha benshi mu bamukurikira.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Murindahabi Irene yashyize hanze amafoto ari kumwe na Liliane, agaragaza ibyishimo n’urukundo rwabo, anatangaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 15 Kanama 2026.

Muri ayo mafoto, Irene agaragara afite ururabo, mu gihe Liliane na we yambaye impeta ku rutoki, ikimenyetso cy’urukundo rwamaze gufata indi ntera. Hari kandi indi foto yabo bari hamwe ahantu hatari mu Rwanda, ibintu byatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu mukobwa ashobora kuba atuye hanze y’u Rwanda.

Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo yuje amarangamutima agira ati: “Sinjye uzarota bibaye Mummy. Ndagukunda.”

Kwamamaza ubu bukwe byatumye benshi bavuga ko Murindahabi Irene yikuye ku rutonde rw’abasore n’ibyamamare bakunze gushyirwa mu majwi n’abafana babo bavuga ko batinda gushaka cyangwa ko badateganya kubaka ingo.

Muri abo bakunze kuvugwaho kudashaka harimo King James, Bamenya, Phil Peter, ndetse na Papa Sava, bakunze guterwa urwenya n’abafana babo ku mbuga nkoranyambaga bababaza igihe bazubakira.

Murindahabi Irene azwi cyane nk’umwe mu banyamakuru bakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV, mbere yo gushinga umuyoboro wa YouTube wa MIE Empire umaze kugira abakurikira benshi.

Kwamamaza ubukwe bwe byakiriwe neza n’abamukurikira, benshi bamwifuriza urugendo rwiza mu muryango mushya agiye kubaka na Liliane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger