AmakuruPolitiki

Urupfu rwa Félicien Kabuga rwasize icyuho cy’ubutabera butuzuye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) watangaje ko urupfu rwa Félicien Kabuga rutagomba gufatwa nk’iherezo ry’ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ko rugomba gukomeza kwibutsa amahanga inshingano yo gukurikirana no guhana abagize uruhare muri ibyo byaha ndetse n’abamufashije kumara imyaka myinshi yihishe ubutabera.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Paris ku wa 16 Gicurasi 2026, CRF ruvuga ko urupfu rwa Kabuga rwateye agahinda n’ikorwa ry’ubutabera rituzuye ku barokotse Jenoside, imiryango y’abishwe ndetse n’abakomeje guharanira kurwanya umuco wo kudahana.

Iri tangazo rigaragaza ko Kabuga wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse no gushishikariza Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaze imyaka irenga makumyabiri ahunga ubutabera mpuzamahanga, abifashijwemo n’imiyoboro y’abantu n’inkunga yakomeje kumuhisha no kumurinda.

CRF ivuga ko kuba yarafashwe atinze ndetse urubanza rwe rukarangira rutaburanishijwe kugeza ku musozo, byerekana ikibazo gikomeye ubutabera mpuzamahanga bugifite, aho ubutabera butinze bushobora kuvamo ubutabera butabonetse.

Uyu muryango ushimangira ko urupfu rwa Kabuga rutagomba guhagarika iperereza ku bantu n’imiryango yamufashije guhunga ubutabera imyaka isaga 25. Uhamya ko ibihugu n’inzego mpuzamahanga bikwiye gukomeza gukurikirana abo bose bagize uruhare mu kumuhisha cyangwa kumufasha gukomeza kubaho adafatwa.

CRF yanasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutungo n’umutungo wose Kabuga yaba yararonse cyangwa yarahishe binyuze mu mikoranire ye n’ubutegetsi bwateguye Jenoside, bishyirwe mu bikorwa byo gufasha no guha indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tangazo rinagaruka ku butumwa bukomeye bwo kuburira abakora ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere ko nta muntu ukwiriye kwibwira ko igihe cyangwa igihugu yihishamo bishobora kumurinda ubutabera.

CRF ivuga ko urugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana rugomba gukomeza nta guhagarara, kuko ibyaha bya Jenoside bireba inyokomuntu yose kandi bisaba ubutabera buhamye, bwizewe kandi burambye.

Iri tangazo ku musozo waryo rivuga ko “ubutabera butinze budakwiye na rimwe guhinduka ubutabera bwatawe,” bushimangira ko nubwo Kabuga yitabye Imana, inshingano zo gukomeza guharanira ukuri n’ubutabera zigikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger