AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abana 4 baburiwe irengero muri 2018 basanzwe mu buvumo

Abana bane bo mu murenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, kuri iki Cyumweru basanzwe mu buvumo barapfuye.

Ku itariki ya 15 Nzeri 2018 ni bwo aba bana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 10 na 14 baburiwe irengero icya rimwe.

Hari amakuru yavugaga ko aba bana mbere yo kuburirwa irengero babanje gufungwa bavugwaho gushaka kujya mu mutwe wa FDLR, gusa Rwibasira Jean Bosco uyobora umurenge wa Bugeshi yavuze ko ari “ibinyoma byambaye ubusa”.

Barimo uwitwa Tuyubahe Didier wari ufite imyaka 10 y’amavuko, Ahishakiye Herithier w’imyaka 14 y’amavuko, Manirarera Abraham wari ufite imyaka 12 na Mfitumukiza wari ufite imyaka 11.

Nyuma y’uko aba bana bari bamaze kuburirwa irengero ndetse ababyeyi babo barabashatse inshuro nyinshi bakababura, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwagaho kugira uruhare mu kubazimiza, gusa nyuma baza kurekurwa.

Abari baratawe muri yombi nyuma y’amezi umunani bakarekurwa barimo Nshunguyinka Jean w’imyaka 35 y’amavuko cyo kimwe na Kavaruganda François wa 37.

Amakuru BWIZA dukesha iyi nkuru ikesha inzego z’ubuyobozi muri kariya gace ni uko ejo ku cyumweru ari bwo imirambo y’aba bana yabonetse, bigizwemo uruhare n’umujura wari wibye inkoko agahungira mu buvumo, abamwirukankanaga babugeramo bagasangamo iriya mirambo mbere y’uko bene yo bemeza ko ari iy’abana babo.

Kugeza ubu nta wurongera gutabwa muri yombi ngo aryozwe kwica bariya bana, gusa kuri uyu wa Mbere inzego zirimo RIB n’ubushinjacyaha zabyukiye muri kariya gace, kuri ubu hakaba hategerejwe umwanzuro wazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger