AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Icyo Dr Nsanzimana avuga ku ifungwa ry’amavuriro ya COVID-19 n’itangwa ry’urukingo rwa 3

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kiri kugabanuka ariko hadakwiye kubaho kwirara Ugereranyije no mu mezi nk’atanu ashize, kuri ubu hari icyizere ko imbaraga zashyizwe mu guhangana na COVID-19 zigenda zitanga umusaruro nubwo ingamba z’inzego z’ubuzima zigikeneye kubahirizwa.

Igabanuka ry’ubukana bwa COVID-19 rigaragarira muri raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima y’abandura COVID-19 ndetse n’abo ihitana.

Nko ku wa 31 Ukwakira 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 17 mu bipimo 16.893; batatu bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda mu gihe umwe yasezerewe mu bitaro, undi abyinjizwamo. Batatu ni bo barembye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kinyura kuri Televiziyo Rwanda, yavuze ko aho igihugu kigeze gihangana na COVID-19 hatanga icyizere ariko hadakwiye kubaho kwirara.

Yagize ati “Ni byo mu bitaramo, utubari n’ahantu hahurira abantu benshi turi kugenda dufata ibipimo. Ikiri kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ni uko COVID-19 ikiri munsi ya 0,5%, ku bantu dupima.’’

“Icyo tubona kindi ni uko abaturuka mu ntara binjira mu Mujyi wa Kigali na bo bari kuzamo umubare w’abafite ubwo burwayi. Dushishikariza ufite ibimenyetso cyangwa uwahuye n’ufite ubwo burwayi ko akwiye kwitwararika cyangwa kwipimisha ngo atanduza abandi.’’

Kugeza ubu mu gihugu hose imibare y’abanduye COVID-19 yerekana ko ubwandu buri munsi ya 1%.

Dr Nsanzimana “Ni ibintu byiza tutaherukaga, hari hashize nk’amezi atanu. Ariko nta wavuga ko bizikora, bikomeze uko bimeze. Mu kwihangana abantu bagize, dukwiye gufatanyiriza hamwe kurushaho kubigira byiza.’’

Mu mpera za 2020, igihugu nabwo cyari mu murongo mwiza wo guhashya COVID-19 ariko imyitwarire y’abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru yatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka uduce tumwe na tumwe dushyirirwaho ingamba zikaze zirimo na Guma mu rugo kubera icyorezo cyari cyongeye gukaza umurego.

Dr Nsanzimana avuga ko muri ibi bihe usanga abenshi bategura ibirori n’ibindi bikorwa bishobora kuvamo ibibazo.

Ati “Turegera iminsi mikuru, igihe abantu baba bashaka gukora ibirori, ibyo ni byo akenshi usanga biturukamo ibibazo dushingiye no ku byo mu bindi bihugu bagiye banyuramo.’’

Yasobanuye ko isomo bakuye ku bindi bihugu ryerekana ko nubwo abenshi bakingiwe ariko urukingo rwonyine rutafashije kurinda byuzuye abaturage babyo.

Ati “Hari n’igihe byazaba ngombwa ko urukingo rudahagije, turi kwiga uko abamaze amezi atandatu bakingiwe bazahabwa urundi rukingo. Turi gupima ubudahangarwa umubiri wakoze ko bubarinda kwandura bundi bushya.’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igabanuka rya COVID-19 rihingiye ku ngufu z’urukingo n’ibikorwa abantu bakoze.

Yakomeje ati “Ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye. Urukingo rwagabanyije uburwayi, rugabanya impfu, rufungura ubukungu, ishoramari ryongeye gukorwa. Ntiduse nk’abarura ibitarashya ngo tuvuge ngo COVID-19 yarangiye kuko ishobora kugaruka Virus yihinduranyije, birasaba kuba maso.’’

Inkuru bisa

Ibitaro bya COVID-19 bigiye gufungwa bitangirwemo izindi serivisi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger