AmakuruImikino

Imiterere y’imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League 2021-2022” irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, taliki 02 na 03 Ugushyingo 2021.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Ugushyingo 2021 hateganyijwe imikino 3 harimo utegerejwe cyane na benshi ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu.

Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).

Aya makipe yombi ku munsi wa mbere  wa shampiyona yari yabonye intsinzi aho Kiyovu yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho AS Kigali itsinda Espoir FC ibitego 2-0.

Igikomeje kugarukwaho cyane ni abakinnyi babiri bashya ba Kiyovu, Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyaba bavuy muri Uganda  batakinnye umukinono wa mbere kubera ibyangombwa ariko ubu byarabonetse kuri uyu mukino wa AS Kigali bemerewe  gukina.

Undi mukino urabera i Huye aho ikipe ya Mukura yakira Gasogi United, saa cyenda (15h00).

Umukino wa mbere, Mukura yariyatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 naho Gasogi United itsinda Marines FC.

Uko indi mikino iteye 

Taliki 02-11-2021

Gorilla FC-Marines FC (Regional-12h30)

AS Kigali-Kiyovu (Regional-15h00)

Mukura-Gasogi United (Huye-15h00)

 

Taliki 03-11-2021

Police FC-Espoir FC (Regional-12h30)

Bugesera FC-Etincelles FC (Nyamata-18h00)

Rutsiro FC-Rayon Sports (Rubavu-15h00)

Gicumbi FC- Etoile de l’Est FC (Gicumbi-15h00)

APR FC – MUsanze FC (Regional-15h00)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger