AmakuruPolitikiUbuzima

RNMU yakiriye imbabazi za Apôtre Gitwaza ku magambo yavuzwe ku baforomo n’ababyaza

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwatangaje ko rwababajwe n’amagambo Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, yavuze mu nyigisho yatanze muri Kanama 2026.

Mu itangazo rwasohoye ku wa 8 Ukwakira 2026, RNMU yavuze ko ayo magambo, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yasaga nk’atesha agaciro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza ndetse akaba ashobora kugira ingaruka ku cyizere abaturage bagirira abawukora.

Mu nyigisho yatanzwe ku wa 7 Kanama 2026, Apôtre Gitwaza yumvikanye avuga ku muntu ufata umwana bwa mbere nyuma yo kuvuka, anagaragaza ko hari abaforomo n’ababyaza bashobora kugira uruhare rw’imbaraga mbi.

RNMU yavuze ko abaforomo n’ababyaza ari inkingi ikomeye muri serivisi z’ubuzima, kuko bagira uruhare mu kwita ku barwayi, kurengera ubuzima bw’ababyeyi n’abana ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Urugaga rwagaragaje kandi uruhare rw’aba banyamwuga mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda, rusaba ko umwuga wabo ukomeza guhabwa icyubahiro n’agaciro bikwiye.

Ku wa 7 Ukwakira, RNMU yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Zion Temple Celebration Center, hagamijwe gukemura ikibazo cyatewe n’ayo magambo no gushaka uburyo icyubahiro cy’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza cyakomeza kubungabungwa.

Nyuma y’ibyo biganiro, RNMU yavuze ko yakiriye imbabazi zasabwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, ibona ko ari intambwe nziza mu gukemura iki kibazo.

Zion Temple na yo yemeye ko imvugo yakoreshejwe muri ayo mashusho yashoboraga kubabaza cyangwa kumvikana nk’itesha agaciro abaforomo n’ababyaza. Itorero ryasobanuye ko kutubaha cyangwa gutesha agaciro uyu mwuga bitari intego yaryo, risaba imbabazi abababajwe n’ayo magambo.

Itorero ryashimangiye kandi ko riha agaciro umurimo w’abaforomo n’ababyaza, cyane cyane ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

RNMU yavuze ko yizeye ko izindi ntambwe zizakomeza gufatwa kugira ngo icyubahiro n’isura nziza by’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza bikomeze gusigasirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger