RMC yibukije akamaro k’itangazamakuru rifite ubwisanzure ku barikora n’abaturage muri rusange
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026 ,Urwego rw’Igihugu rwigenzura rw’itangazamakuru mu Rwanda (RMC) rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, rushimangira uruhare rukomeye itangazamakuru rigira mu guteza imbere demokarasi, iterambere n’ubumwe bw’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RMC yagaragaje ko muri iki gihe isi iri mu mpinduka zihuse zishingiye ku ikoranabuhanga, harimo izituruka ku ikoreshwa rya murandasi n’ikoranabuhanga rigezweho, bigira ingaruka ku buryo amakuru atangwa kandi agakoreshwa.
Ibi, nubwo bitanga amahirwe mashya mu guhanga udushya no kwegera abaturage, binazana ibibazo birimo ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo, ayobya, n’ibibazo by’umutekano ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ikorwa ry’umwuga w’itangazamakuru mu buryo burambye.
Mu Rwanda, RMC yagaragaje ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu guteza imbere ubunyamwuga bw’itangazamakuru, kongerera imbaraga amahame y’imyitwarire myiza, no guteza imbere itangazamakuru ryubahiriza inshingano.
Ibi bikorwa binyuze mu rwego rwo kwigenzura, rufasha kubaka itangazamakuru rifite ubwisanzure ariko rikanubahiriza inshingano.
RMC yashimangiye ko ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburyozwe inshingano bijyana, aho itangazamakuru rigomba gukorera mu murongo w’amahame arengera ukuri, ubutabera n’icyubahiro cy’ikiremwamuntu.
Muri urwo rwego, yavuze ko izakomeza gushyira imbere ibiganiro, ubuhuza n’amahugurwa agamije guteza imbere kubahiriza ayo mahame.
Icyakora, uru rwego rwagaragaje ko hakiri ibibazo bishya bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, cyane cyane ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, rishobora guhungabanya ukwizerwa kw’amakuru n’imibanire myiza y’abaturage.
Hanagaragajwe ko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu gutunganya amakuru risaba amabwiriza asobanutse n’ubunyamwuga buhamye.
Abanyamakuru bakomeje kandi guhura n’imbogamizi zirimo guhohoterwa ku mbuga nkoranyambaga, ibibazo by’ubukungu, n’igitutu kijyanye no gutara no gutangaza amakuru ari mu nyungu rusange.
Mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, RMC yatangaje ko izakomeza kongera imbaraga mu mahugurwa n’ubushobozi bw’abanyamakuru, guteza imbere ubumenyi bw’abaturage ku makuru (media and information literacy), gushyigikira itangazamakuru rikoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, no kunoza uburyo bwo kwakira no gukemura ibibazo bijyanye n’itangazamakuru.
Yanavuze ko izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye zirimo inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere n’izindi nzego z’itangazamakuru mu karere, hagamijwe kubaka urwego rw’itangazamakuru rufite imbaraga, rufunguye kandi rujyanye n’igihe.
RMC yahamagariye abanyamakuru n’abakora mu itangazamakuru gukomeza kubahiriza amahame y’umwuga, kurangwa n’ukuri, ubunyangamugayo no gutanga amakuru yizewe.
Yanashishikarije ibitangazamakuru gushora imari mu itangazamakuru ryiza no guteza imbere abayobozi bafite imyitwarire myiza.
Abaturage nabo basabwe kugira uruhare mu gukoresha amakuru mu buryo bwitondewe kandi bushingiye ku kuri, bibuka ko kurengera ireme ry’amakuru ari inshingano ya buri wese muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.
RMC kandi yongeye gushimangira ko izakomeza gushyigikira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, guteza imbere itangazamakuru rifite imyitwarire myiza, no kubaka urwego rw’itangazamakuru rufasha mu iterambere ry’u Rwanda n’imibereho myiza y’abaturage.


