AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yashimye Samia Suluhu ku biganiro byatanze umusaruro hagati y’u Rwanda na Tanzania

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ku bw’uburyo yamwakiranye urugwiro ndetse n’ibiganiro byabayeho bikabyara umusaruro ufatika hagati y’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 3 Gicurasi 2026, Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Tanzania bifitanye umubano ukomeye urenze kuba abaturanyi, ahubwo ko ari ibihugu bisangiye amateka n’icyerekezo cyo guteza imbere imibereho y’abaturage babyo.

Uru ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania rwaranzwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida Samia, byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye. Perezida Kagame yashimiye uko yakiriwe, anashimangira ko ibiganiro byabo byari bifite ireme kandi byitezweho gutanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

Yanagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere imikoranire n’iki gihugu mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, ubwikorezi, ingufu ndetse n’imikoranire mu rwego rw’akarere. Yongeyeho ko intego ari ugushakira hamwe ibisubizo bifatika byateza imbere abaturage no guteza imbere East African Community.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko kubera uruhare rw’icyambu cya Port of Dar es Salaam mu korohereza u Rwanda kugera ku masoko mpuzamahanga. Yagaragaje ko ibihugu byombi bishaka gukomeza kubakira kuri ubwo bufatanye hagamijwe kongera ubucuruzi n’ishoramari.

Yanavuze ko u Rwanda ruteganya gushimira ku mugaragaro Abanya-Tanzania bagize uruhare mu bikorwa by’ubutwari n’ubugiraneza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ruhande rwa Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan na we yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko ibiganiro bagiranye byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ingufu n’izindi.

Yagaragaje ko imibare igaragaza ko hafi 70% by’imizigo igana mu Rwanda inyura ku byambu bya Tanzania, ndetse ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari 644 z’Amashilingi mu mwaka wa 2025. Yanongeyeho ko ishoramari rikomeje kwiyongera, bikagira uruhare mu guhanga imirimo.

Abakuru b’ibihugu byombi banemeranyije gukomeza gukuraho imbogamizi zidashingiye ku misoro, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, kunoza ibikorwaremezo by’ubwikorezi, itumanaho n’ingufu, ndetse no gukomeza ubufatanye mu by’umutekano n’iterambere ry’akarere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger