Amakuru ashushyeImikino

Reba ubutumwa amakipe amwe yo ku mugabane w’Iburayi yatanze nyuma y’uko Kapiteni wa Fiorentina yitabye Imana

Mu gitondo cyo ku cy’umweru twaraye dushoje kuri uwo munsi nyirizina  mu bakunzi ba Ruhago muri rusange nibwo babyutse bumva inkuru mbi  y’uko Umukinnyi Davide Astori wari kapiteni w’ikipe ya Fiorentina FC yo mu Butaliyani yitabye Imana ubwo yari asinziriye yitegura gucakirana na Udinese kuri uwo munsi mu mukino wa shampiyona yo mu Butaliyani yitwa Serie A.

Uyu musore w’imyaka 31 dore ko yavutse tariki ya 7’Mutarama 1987,yapfuye urupfu rutunguranye,cyane ko yaryamye ntabashe kubyuka ubwo we n’abagenzi be bari bacumbitse muri Hoteli .

nyuma yo kumara igihe bamuhamagara bakamubura cyane ko atagaragaye kw’igaburo rya mu gitondo,byatumye abakinnyi bamena urugi rwa hoteli yarayemo  mu kumubyutsa bahise basanga byarangiye.

Asize umugore n’umwana umwe

Ikipe ya Fiorentina yashenguwe n’urupfu rw’uyu musore wari ufite umwana n’umukunzi bari bamaze iminsi bakundana.

Astori yafashwe n’uburwayi butunguranye butabashije kumenyekana nkuko urubuga rwa internet rwa Fiorentina rwabitangaje ndetse bavuga ko bashenguwe no kubura uyu kapiteni wabo witangaga kugira ngo ikipe itere imbere ndetse bihanganisha umuryango we.

Astori yari amaze guhamagarwa inshuro 14 mu ikipe y’igihugu cy’Ubutaliyani ndetse yari amaze imyaka 12 akina umupira.

mu buryo bwo kumuha agaciro akwiye Imikino ya shampiyona y’Ubutaliyani Serie A yagombaga gukinwa ku mugoroba watambutse wo ku cyumweru yasubitswe ndetse n’amakipe atandukanye yo ku mugabane wi Burayi agenda atanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we ndetse n’ikipe ya Fiorentina aha twavuga nka Atletico Madrid,Manchester City n’izindi nyinshi.

Ubutumwa bwa Fiorentina ikipe yakiniraga anabereye Kapiteni

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger