Imikino

Mamelodi Sundowns yakoze imyitozo mbere yo gucakirana na Rayon Sports

Mamelodi Sundowns igomba gucakirana na Rayon Sports muri 1/16 cya Total CAF Champions league yakoze imyitozo ya mbere, nyuma yo gukurikirana umukino Rayon Sports yatsindiyemo Espoir ibitego 3-0, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri iki cyumweru.

Ni umukino ugomba kuba kuri uyu wa gatatu, ku wa 07 Werurwe, ukabera kuri Stade national Amahoro guhera saa 18:00 z’umugoroba.

Ni umukino nanone abenshi mu bakunda umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko ibizawuvamo, bagendeye ku buzima amakipe yombi abamo.

Ikipe ya Mamelodi Sundowns ni imwe mu makipe afite imibereho idatandukanye cyane n’iya amakipe yo kumugabane w’uburayi, bigashimangirwa n’umubare w’amafaranga ikoresha akenshi aturuka ku muherwe wayo Patrice Mostepe uba wamennyemo igikapu cy’inoti.

Ibi kandi binashimangirwa n’ubuzima iyi kipe ibayemo hano mu mujyi wa Kigali, dore ko amakuru avuga ko iyi kipe yishyuye Hoteli igomba kubamo akayabo kangana na 90 000 by’amadorari ya Amerika, mu gihe cy’iminsi itanu yonyine iyi kipe igomba kumara mu mujyi wa Kigali.

Iyi kipe kandi yemeye kujya yiyishyurira Mazutu yose izakenera mu gihe cy’imyitozo, dore ko imyitozo yabo bakunze kuyikora nijoro.

Biragoye kugira amakuru ukura muri iyi kipe, dore ko Umutoza wayo Pitso Mosimane atarashaka kuganira n’Itangazamakuru, akaba ategereje isaha yagenwe na CAF y’ikiganiro n’abanyamakuru kigomba kuba kuwa kabiri tariki ya 6 Werurwe.

Umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe kuwa gatatu tariki ya 7 Werurwe kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uyu mukino Rayon Sports ikazawukina idafite myugariro wayo Manzi Thierry ufite amakarita abiri y’umuhondo, ndetse na Mugabo Gabriel wavunitse.

Ni umukino kandi ugomba kuyoborwa na Janny Sikazwe, umusifuzi ukomoka muri Zambia wanasifuye umukino wa nyuma wa Super Coupe ya Afurika, hagati ya Wydad Casablanca na TP Mazembe.

Dore imodoka itwara iyi kipe.
Ikipe yakoze imyitozo yoroheje

Abatoza ba Mamelodi bakurikirana imyitozo

Umutoza aha abakinnyi amabwiriza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger