AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Real Madrid yashyize Christiano Ronaldo ku isoko, inamanura igiciro ku bamwifuza

Ikipe ya Real Madrid yahananuye amafaranga uwifuza kuyivanamo Christiano Ronaldo yatanga, iyavana kuri miliyari imwe y’ama Euro yari akubiye mu masezerano ye imushyira ku giciro cya miliyoni 120 z’ama Euros.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca gikoranira hafi n’iyi kipe y’i Madrid avuga ko ibikubiye mu masezerano yo kugabanya igiciro cy’uyu mukinnyi byakozwe mu mpera za Mutarama n’intangiriro za Gashyantare uyu mwaka, akaba anaha Christiano uburenganzira bwo kwerekeza aho ari ho hose ukuyemo muri FC Barcelona na Paris Saint Germain.

Marca ikomeza ivuga ko mu gihe uyu musore yaba ashaka kwerekeza muri aya makipe(Barcelona & PSG), yamugura miliyari y’ama Euro ikubiye mu ngingo yashyizwe mu masezerano ya mbere.

Amakuru kandi avuga ko mbere y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions league Real Madrid yatsindiyemo Liverpool i Kiev muri Ukraine, amakipe atatu yo mu Bwongereza arimo Manchester City, Arsenal na Chelsea yari yaregereye Jorge Mendes usanzwe ufite mu nshingano inyungu z’uyu musore mu rwego rwo kureba ko yayerekezamo.

Haniyongeraho ikipe ya AC Milan yo mu Butariyani bivugwa ko na yo yari yegereye uyu mugabo mu rwego rwo kwibikaho Christiano.

Ibi bije bishimangira amakuru yari amaze iminsi avuga ko uyu musore ashobora kuva muri Real Madrid yagezemo mu 2009.

Amakuru y’uko uyu musore ashobora kugenda yasakaye ku wa 26 z’ukwezi gushize ubwo yabikomozagaho ubwe nyuma y’umukino Real Madrid yari imaze kwegukaniramo UEFA Champions league ya 14 itsinze Liverpool 3-1, gusa ku wa 07 z’uku kwezi na bwo ikinyamakuru Newspaper Record cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti” Christiano Ronaldo avuye muri Real Madrid.”

Iki kinyamakuru cyavuze ko Ronaldo yafashe ikemezo adashobora kwisubiraho kandi ko bishobora kuba byiza aramutse asheshe amasezerano cyane ajyanye no korohereza abamwifuza kuba bamubona.

Christiano kuri ubu ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portigal mu mikino y’igikombe cy’isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger