AmakuruImyidagaduro

Bebe Cool yazanye n’umuhungu we barafatanya mu gitaramo arakorera mu Rwanda-AMAFOTO

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Uganda Bebe Cool yazanye n’umuhungu we w’imfura kugirango bafatanye mu gitaramo aragaragaramo cya Juzz Junction gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo mu kiganiro n’itangazamakuru Bebe Cool yatangaje ko umuhungu we w’imfura witwa Allan Hendrik ari we uzamusimbura namara gusaza atagishoboye gukora umuziki.

Bebe Cool yageze i Kigali mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, aganira n’itangazamakuru yabajijwe icyamuteye kuzana umwana we i Kigali mu gitaramo aragaragaramo avuga ko nk’umubyeyi ari inshingano ze kubwira abantu ibyo umwana we akora akanamumurikira amahanga.

Yagize ati “Impamvu nazanye n’umwana wanjye. Nk’umubyeyi wese ni ishingano gufata iya mbere mu kubwira abantu no gushyira ku isoko ry’ubucuruzi umwana wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Nta gihe kinini nsigaje mu muziki wenda nko mu myaka mirongo itatu iri imbere. Ariko ngombaga kumutegura kugira ngo mu myaka mirongo itatu izamugirire akamaro. Kandi nyine nabikoze ngamije kumushyira ku isoko ry’umuziki kugira ngo bimufashe binamugirire akamaro.”

Nubwo Bebe Cool avuga ko ari kumurika impano y’umuhungu we kugirango arusheho kumenyekana, Allan Hendrik ngo asanzwe ari umunyamuziki ukora injyana ya Reggae na Dancehall. Avuga ko ari nshuro ya mbere ageze mu Rwanda, akaba avuga ko abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction bazanezezwa n’umuziki we.

Muri iki gitaramo, Bebe Cool azahurira ku rubyiniro na Ringo ufatwa nk’umunyabigwi muri muzika ya Afurika, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

Kwinjira muri iki gitaramo kirabera i Kigali ahazwi nka Camp Kigali tariki ya 29 Kamena ni 10,000Frw ahasanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza bazishyura 160 000Frw.

Bebe Cool yizeye neza ko umwana we ariwe uzamusimbura
Imfura ya Bebe Cool
Ruru nawe arataramira abazaza muri Juzz Junction
Na Mani Martin yarahari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger