AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yasinyishije Umurundi wakiniraga Mukura Victory Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yamaze gusinyisha Umurundi Bukuru Christophe wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu musore w’imyaka 22 ukina mu kibuga hagati yamaze gusinyira iyi kipe y’Ubururu n’umweru amasezerano y’imyaka 2.

Bukuru uri mu bafashije ikipe ya Mukura kwegukana igikombe cy’amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma, yamenyekanye ubwo yakiniraga Centre y’umuupira w’amaguru yitwa La Pepeniere. Nyuma yaje kurambagizwa n’ikipe ya Vital’o ayivamo ajya muri LLB ari ho yavuye aza mu makipe ya hano mu Rwanda.

Amakipe yo mu Rwanda yakiniye harimo ishuri ry’umupira w’amaguru rya Sec ribarizwa ku Kicukiro, aha yahavuye yerekeza muri Rwamagana City mbere yo kujya muri Mukura VS muri 2016.

Aje yoyongera ku bandi bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yasinyishije, barimo Umuzamu Andre Mazimpaka na Suleyman Mudeyi bavuye muri Musanze FC, cyo kimwe na Iradukunda Eric bita Radu wavuye muri AS Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger