AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ikipe ya Gicumbi FC ikoze impanuka iza mu mujyi wa Kigali

Ikipe ya Gicumbi FC imaze gukora impanuka ubwo yavaga mu karere ka Gicumbi iza mu mujyi wa Kigali aho yari ije gukinira umukino wa kamarampaka mu gushaka ugomba gusimbura Intare mu kiciro cya mbere.

Iyi mpanuka ibereye ahitwa ku Kigoma.

Iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda yagombaga guhura na Sorwathe mu kanya saa cyenda n’igice, mu mukino wari kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amakuru avuga ko imodoka yari itwaye ikipe ya Gicumbi FC yagonganye n’ikamyo yari iturutse mu mujyi wa Kigali, mu gihe Gicumbi yo yamanukaga iza.

Abakinnyi 4 b’iyi kipe bahise bakomereka mu buryo bukomeye, bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Byumba aho bari gukurikiranirwa n’abaganga.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC bwahise busaba FERWAFA ko uyu mukino wagombaga kubahuza na Sorwathe y’i Kinihira usubikwa. Ubuyobozi bwa FERWAFA buhise bwemera iki kifuzo, bukaba bumaze gutangaza ko iteriki uyu mukino uzasubukurirwaho izamenyekana mu minsi iri imbere.

Dushimimana Irené umwe mu bakinnyi ba Gicumbi bakomeretse cyane.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger