AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Radio witabye imana yaraye atwaye igihembo gikomeye mu irushanwa rya HIPIPO Award

nubwo yitabye imana ariko ibikorwa bye biracyivugira ndetse biri no mu bituma adasibangana mu mitima ya benshi uwo ntawundi ni Umuhanzi Mowzey Radio wakunzwe na Benshi kubera umwihariko we yagiye agaragaza ubwo yarakiri ku isi mu ndirimbo ze yagendaga asohora.

Uyu muhanzi witabye imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018 kuri ubu yamaze gutsindira igihembo gikomeye mu birori bikomeye by’irushanwa rya HIPIPO Award byabereye muri Serena hotel mu gihugu cya Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018,icyo gihembo yegukanye ntacyindi ni cy’indirimbo zanditse neza z’umwaka (Best songs writer of the year).

Ubwo bavugaga Radio ko ariwe utwaye igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka muri HIPIPO nuku byari bimeze

Mbere y’uko yitaba imana Radio wanditse indirimbo 200 zirimo izi tsinda Goodlyfe iza bahanzi ku giti cyabo benshi batandukanye yabashije guhigika abo bari bahanganye kuri uyu mwanya aribo Black Skin,Jamie Culture,Dokta Brain,Rafiki na Andre atwara icyi gihembo cyatewe n’indirimbo yanyuma yasorejeho yitwa Tambula nange.

Ifoto y’igikombe yahawe

Nubwo yitabye imana itsinda rya Goodlyfe riracyariho nubwo kuri ubu risigayemo mugenzi we umwe baririmbanaga ariwe Weasel bityo rero mu kwishimira iki gihembo cya Nyakwigendera ku mbuga nkoranyambaga za Goodlyfe hahise hajyaho ifoto y’igikombe Radio yahawe mu irushanwa rya HIPIPO Award maze berekana ishema batewe nicyo gihembo aho yagize ati: ” iki gikombe ni icyawe muvandimwe,ni wowe mwanditsi mwiza w’ibihe byose niyo mpamvu ibi byose tuzahora tubibikiye abana bacu bato.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger