AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kuba umugore yaba umukuru w’igihugu muri Afurika bigiye kuba amateka kuko nuwo twari dusigaranye agiye kwegura

Ameenah Gurib-Fakim, umugore wari usigaye ari Umukuru w’Igihugu muri Afurika byatangajwe kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gitaha azegura kuri uyu mwanya.

Ibi byatangajwe n’umwunganizi mu mategeko wa Ameenah Gurib-Fakim aho yatangaje ko uyu mugore wari umaze imyaka itatu ayobora Ibirwa bya Maurice kuva mu 2015 agiye kwegura.


Hari hashize iminsi Gurib-Fakim ashinjwa gukoresha umutungo wa leta mu nyungu ze bwite. Inshuro nyinshi yahakanye ibyo aregwa ndetse aza no gutangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 werurwe 2018 nyuma y’iminsi ateye utwatsi ubusabe bwo kwegura, Umunyamategeko we Yusuf Mohamed yatangaje ko umukiliya we agiye kwegura. Gusa kugeza ubu, nta tangazo riraturuka mu biro by’Umukuru w’Igihugu rivuga kuri ubu bwegure bwe.

Muri Gashyantare ikinyamakuru cyitwa L’Express cyo muri iki gihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde, cyatangaje ko uyu mugore w’umuhanga muri siyansi yakoresheje ikarita ya banki yahawe n’Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubugiraneza, Planet Earth Institute, PEI, akagura imirimbo n’imyenda mu Bwongereza.

Uyu muryango wakomeje uvuga ko watanze iriya karita kugira ngo ijye ifasha uyu muyobozi mu kwishyura ingendo mu gihe agiye mu bikorwa byo guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Afurika.

Ibiro bya Gurib-Fakim byatangaje ko uyu mugore afite indi karita imeze nk’iriya kandi yo muri banki imwe hanyuma akoresha atabishaka amafaranga yo ku ikarita ya PEI.
Byongeyeho ko ibihumbi 27 by’amadolari yasubijwe ndetse ko Gurib-Fakim aziregura yishingikirije amategeko.

PEI mu Bwongereza yabwiye BBC ko uyu mugore yasubije ariya mafaranga yakoresheje agura imyenda akaba yarahawe ishami ryayo muri Mauritania,Ameenah Gurib-Fakim yabaye Perezida w’Ibirwa bya Maurice kuva mu 2015.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger