AmakuruImyidagaduro

Uko byari byifashe mu birori bya Uwicyeza Pamella byo gusezera Ku bukumi (Amafoto)

Uwicyeza Pamella ugiye kubana akaramata n’umuhanziThe Ben yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal shower’.

Ni ibirori byabereye ahitwa Wood Habitat ku Kimihurura, byitabirwa n’inshuti ze zitandukanye.

Mu mashusho yashyizwe hanze na bamwe mu nshuti ze (Pamella) agaragara yishimye ari kuririmba ubona ko yizihiwe.

Byitezwe ko ubukwe bwa Uwicyeza Pamella na The Ben buzaba ku wa 15 Ukuboza, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Abifuza kuzitabira ubukwe bwa The Ben ariko batazabasha kugera aho buzabera, batekerejweho n’uyu muhanzi wateguye uburyo bazabukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga bagasabwa kwishyura ibihumbi 50 Frw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger