AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yahuye na Padiri Nahimana uhora arota guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro, yashyize hanze ifoto yemeza ko ari iy’umuhuro aheruka kugirana na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi.

Nahimana avuga ko yahuye na Tshisekedi mu ntangiriro z’uku kwezi baganira ku guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nahimana ubwo yatangazaga ko yahuye n’uyu Perezida wa RDC yatangaje ko yamwijeje gukora ibishoboka byose, ubutegetsi buyoboye u Rwanda kuri ubu bukavaho.

Yagize ati: “Tshisekedi yari akeneye kumenya aho tugeze twubaka ingufu za opozisiyo zafasha mu guhindura buriya butegetsi. Ngo ’Abanyarwanda buriya butegetsi bwanyu bumeze kuriya muzabukoraho iki, murabibona gute’. Ku ngufu za politiki zahindura ubutegetsi mu Rwanda, ntabwo yanyoroheye.”

Ni umuhuro abakurikiranira hafi iby’u Rwanda na RDC bahuriza ku kuba Tshisekedi akomeje kwiyegereza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza umugambi amaranye yivugiye wo kubukuraho.

Perezida wa RDC Tshisekedi mu mwaka ushize yareruye avuga ko yifuza gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Ku wa gatatu, tariki ya 20 Nzeri, Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi, yahuriye i New York,n’itsinda ry’Abanyarwanda bari mu buhungiro barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bayobowe na Eugene Richard Gasana.

Perezida Tshisekedi arashaka guhuza imitwe irwanya ubuyobozu bw’u Rwanda agamije kureba uko bafatanya guhirika ubutegetsi buriho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger