AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yasinye itegeko rigira ibanga bimwe mu bikoresho by’urwego rushinzwe igorora(RCS)

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagennye ko bimwe mu bikoresho by’Urwego rushinzwe igorora (RCS) bigirwa ibanga.

Ibi bikubiye mu iteka rya Perezida N°064/01 ryo ku wa 16 Ukwakira 2023 rishyiraho abagize inama nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS). Iri teka ryasohotse mu igazeti ya leta idasanzwe yo ku wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023.

Mu bikoresho bya RCS Umukuru w’Igihugu yagennye ko bigomba kugirwa ibanga harimo intwaro n’amasasu yazo, imodoka zikoreshwa mu gucunga umutekano, ibikoresho by’umutekano bigenzura hifashishijwe ikoranabuhanga n’iby’itumanaho ndetse n’impuzankano z’abakozi bashinzwe igorora.

Birimo kandi ibikoresho byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, imbwa zigenzura ibintu bibujijwe, ibikoresho bijyanye nazo, imiti n’ibiryo byazo; ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi y’umuriro n’iby’ubutabazi ndetse n’inyubako zibitswemo ibikoresho bigirirwa ibanga.

Ingingo ya mbere y’iri teka isobanura ko kugira ibi bikoresho ibanga biri mu rwego “rwo kurinda umutekano w’igororero, uw’abantu bafunzwe, uw’abakozi, uw’umutungo, uw’ahantu RCS ifite mu nshingano n’uw’abagana RCS.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger