AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage kubera imibereho mibi

Igihugu cya Sudan y’Epfo mu gihe cyizihiza imyaka umunani kimaze kibonye ubwigenge, mu ijambo yagejeje ku baturage Perezida w’iki gihugu Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage be ku mibereho mibi, n’abakozi by’umwihariko batabona umushara ku gihe.

Salva Kiir  yavuze ko nyuma yo kwigenga, umuhate w’iterambere ry’igihugu cyabo waciwe intege n’intambara y’imbere mu gihugu yatangiye mu kwa 12 umwaka wa 2013, ubu hari ibikorwa n’umuhate wo kubaka inzego z’ubuyobozi zikomeye mbere y’amatora ya 2021.

Yakomeje avuga ko azi uburakari abaturage batewe n’imibereho mibi n’ingorane mu bukungu batejwe n’umutekano mucye. Ibi ngo bikaba bibi kurushaho kuko Leta ayoboye yananiwe kwishyura abakozi bayo imishahara ku gihe, nubwo ndetse ngo ari na mitoya nk’uko abivuga.

Banki y’isi ivuga ko Sudani Earicyo gihugu cya mbere ku isi gicungira ubukungu bwacyo ku bitoro, ni nabyo bigize igice kinini cy’ibyo bohereza hanze bigaha igihugu 60% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Kubera intambara, banki y’isi ivuga ko umusaruro w’umuturage ku mwaka wavuye ku madorari 1111 y’Amerika ku mwaka mu 2014 ukagera ku madorari 200 gusa mu 2017.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge nk’igihugu ibuvanye kuri Sudani tariki 09 z’ukwezi kwa karindwi mu 2011.

Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage ba Sudan y’Epfo kubera imibereho mibi barimo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger