Perezida Macron ategerejwe mu gikorwa cyo gutangiza urwibutso rushya mu Bufaransa
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ategerejwe kwitabira umuhango wo gutangiza urwibutso rushya rugenewe guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igikorwa giteganyijwe ku wa 2 Kamena 2026 nk’uko bigaragara kuri gahunda y’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Élysée).
Nk’uko iyi gahunda ibigaragaza, Perezida Macron azitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro urwibutso rwubatswe mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Uyu muhango uzaba ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha y’i Paris.
Iki gikorwa kije gikomeza urugendo rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimangira ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.
Mu myaka yashize, u Rwanda n’u Bufaransa byakomeje kunoza umubano wabyo nyuma y’igihe kinini waranzwe n’ibibazo by’amateka.
Mu 2021, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ashimangira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo mu mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasesenguzi bavuga ko itangizwa ry’uru rwibutso rushya ari ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwo gukomeza kubungabunga amateka no kwigisha abakiri bato ingaruka z’urwango n’ivangura.
Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi batandukanye, imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, abanyapolitiki ndetse n’abaturage bazifatanya mu kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uretse uyu muhango, gahunda ya Perezida Macron kuri uwo munsi inagaragaza ko azitabira inama mpuzamahanga ya Choose France Summit, igamije guteza imbere ishoramari n’ubukungu bw’u Bufaransa.
Itangizwa ry’uru rwibutso ryongeye kwerekana ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo kurinda ko amateka nk’aya yongera kwisubiramo ahandi ku isi.

