AmakuruImyidagaduro

Yampano yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi cyane ku izina rya Yampano, yamaze kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ategerejwe kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’uko akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bikomeye.

Yampano yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, rikaba ryaragaragaje ibikorwa ashinjwa birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura ndetse n’icyaha cy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha bifitanye isano n’ibikorwa byabaye mu bihe bitandukanye, bikaba byarakuruye impungenge mu baturage ndetse no mu nzego z’umutekano.

Biteganyijwe ko mu iburanisha ry’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha burasobanura impamvu busanga uregwa akwiye gukurikiranwa afunzwe, mu gihe uruhande rw’uregwa rurahabwa umwanya wo kwiregura no kugaragaza impamvu rwifuza ko yaburana ari hanze.

Mu mategeko y’u Rwanda, kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ni icyiciro cy’ingenzi kigena niba ukurikiranyweho icyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze cyangwa se niba hari impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa mu gihe iperereza cyangwa urubanza bikomeje.

Abakurikiranira hafi uru rubanza bavuga ko rwitezweho gukurura amatsiko menshi bitewe n’uko Yampano ari umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu.muziki Nyarwanda, aho akunze gukurikiranwa n’abatari bake kubera ibikorwa n’ibitekerezo asangiza abantu.

Icyakora, nk’uko biteganywa n’amategeko, Yampano afatwa nk’utari umunyacyaha kugeza igihe urukiko rubifasheho umwanzuro wa nyuma. Kuri ubu, amaso yose ahanzwe iburanisha riteganyijwe kubera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari na rwo rurafata icyemezo ku ifungwa cyangwa ifungurwa rye by’agateganyo mu gihe dosiye ye ikomeje gusuzumwa.

Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho agiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Ibyaha Yampano akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger