AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange y’umujyi wa Kigali – AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abatuye umunjyi wa Kigali muri Siporo rusange  avuga ibyiza abayikora bayikuramo ari nako abashikariza gukunda siporo.

Perezida Kagame  umaze iminsi ari mu bikorwa bitandukanye hirya no hino hanze y’u Rwanda dore ko mucyumweru kimwe gusa yabonanye n’abakuru bibihugu bikomeye dore ko aherutse kwitabira inama ya G7 inama y’ibihugu bikize ku Isi, inama yabereye i  i Moscow muri Canada Muri iki cyumweru kandi nabwo Perezida Kagame  yari yitabiriye umugango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi 2018 iri kubera  mu Burusiya.

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye uyi siporo rusange yabashimiye cyane ndetse anezezwa n’ukuntu abakuru n’abato bitabiriye iki gikorwa avuga ko bigaragara ko buri wese yifuza kugira ubuzima bwiza.Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagirango mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza” yasoje ijambo rye  yafuriza Weekend no gukomeza kugira ubuzima bwiza abitabiriye iyi siporo rusange.

Iyi siporo rusange izwi ku izina rya Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura

Muri iki gikorwa ibinyabizi bifite moteri biba byakumiriwe kunyura mu mihanda abakora siporo banyuramo  kugirango babashe gukora siporo yabo bisanzuye . Iki gikorwa cya Siporo Rusange mu munjyi wa Kigali kiba kiba hafi ya buri byumweru bibiri ni ukuvuga buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi, .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger