AmakuruUmuziki

Mico The Best yasobanuye impamvu yaririmbye arapa mu gitaramo cya PGGSS8 i Huye – VIDEO

Umuhanzi Mico The Best umenyerewe mu njyana ya Afro Beat  we unongeraho ko aririmba  Afro beat original mu gitaramo cya Primus Guma Guma  Super Star cyabereye i Huye, uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro aririmba mu buryo butamumenyereyeho yinjira arapa  nyuma yongeraho ko aho i Huye ari murugo.

Uyu muhanzi nyuma yo kuva ku rubyiniro yaganiriye n’itangazamakuru  atangaza impamvu yinjiye arapa kandi ubusanzwe aririmba injyana ya Afro Beat, abantu bakeka ko yaba yabikoze mu rwego rwo gushaka abafana ariko we yavuze ko ari ibintu yateguye kuva kera cyane ko anafite indirimbo ya Hip Hop yitegura gushyira hanze.

Mico yabisobanuye agira  ati “Ahumbwo njyewe ni indirimbo yanjye  izasohoka , izasohoka nyuma abantu benshi baje muri studio barayumva . Uyu munsi ku rubyiniro (stage) nagombaga kugira agashya, nkabaha akantu kandi nabikoze,  ni  ubwa mbere nari ndirimbye ndapa kandi   akarusho nkajyana n’abantu, nashakaga kumvisha abantu ko bimwe bakeka ko tutazi natwe twabikora”

Ubutumwa ku bafana b’ i Huye uyu muhanzi yavuze ko bamunyuze cyane agira ati “Ibi ntabwo ari ibikabyo abaturage b’i Huye bafanye neza navuga ko ari abakabiri nyuma ya Gicumbi , kuri njye ikintu cya nshimishije ni uko twaririmbanye neza.”

Mico yavuze ko avuka mu ntara y’Amajyepfo  akaba ariyo mpamvu yatangiye avuga ko  ari murugo , aganira n’itangazamakuru yagize  ati “Njye mvuka mu majyepfo muri Nyakizu ubu cyagiye muri Nyaruguru  ariko cyahoze ari i Butare  ku Kanyaru . Abanyabutare ,Abanyehuye icyo barakizi kandi baranzi.”

Mugihe hasigaye igitaramo kimwe cy’i Rubavu ubundi hakaba finale  Mico yahaye ubutumwa abafana be n’abandi bakunzi b’umuziki nyarwanda , abasaba kuzaza bagafana umuziki nyarwanda.

Mico ubwo yarapaga ku rubyiniro

Umva hano Mico uko yabivuze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger