AmakuruImikino

CAF Confederation Cup:U Rwanda rushobora kuzahagararirwa n’ikipe iri mu Cyiciro cya kabiri

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, harakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro urahuza ikipe ya Bugesera FC na Police FC.

Hagati y’aya makipe yombi, agomba kwishakamo igomba kucyegukana ndetse akaba ari nayo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Aya makipe yombi arahabwa amahirwe angana yo gutwara iki gikombe kuko mu mikino ya 1/2 yose yagaragaje ishyaka n’inyota y’igikombe nyuma y’uko Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma yesuye Rayon Sports yahabwaga amahirwe cyane yo kucyegukana iyitsinze imikino yambi (round matches) ibitego 2-0, naho police FC ikigizayo Gasogi United nayo yashakaga kwambuka icyo kiraro igakina umukino wa nyuma (final).

Muri iki gikombe cy’Amahoro, Bugesera FC yagaragaje imbaraga nyinshi ndetse no kuzonga andi makipe byahuye ari nayo mpamvu ihabwa amahirwe yo gutahana iki gikombe, hagati aho nubwo ihagaze neza muri iyi mikino, ni imwe mu makipe ari kugendera ku iringi muri Shampiyona y’u Rwanda ku buryo isaha n’isaha yakwisanga mu cyiciro cya Kabiri nyuma y’uko Rayon Sports nayo yayitesheje amanota 3 yari akenewe ngo igume mu cyiciro cya 1 iyitsinze ibitego 2-1 igasa niyimanuye bigaragara.

Mu gihe yaba itsikiye ikamanuka, ariko igatwara igikombe cy’Amahoro yazahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup iri mu cyiciro cya kabiri.

Bugesera FC Kuva yabona izuba nibwo bwa mbere igiye gukinaho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko kure yaherukaga kugera ari muri 1/4 muri 2013 nabwo isezereye Rayon Sports.

Police FC biribarangurana yo imaze kubigeraho inshuro eshanu ,ikaba yaranagitwayeho rimwe ubwo yatozwaga na Cassambungo Andre mu mwaka wa 2015,nayo itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.

Ubu ikipe ya Rayon Sports niyo yamaze kwegukana umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro,nyuma yo gutsinda Gasogi united 1-0 cyabonetse ku munota wa 88.

Nsabimana Aimable niwe watsinze iki gitego mu minota ya nyuma muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda zuzuye, aho uzahuza Police FC na Bugesera FC.

Mu Bagore, Rayon Sports yegukanye Igikombe itsinze Indahangarwa ibitego 4-0 naho AS Kigali WFC yegukana umwanya wa gatatu itsinze Fatima WFC ibitego 4-1.

Ikipe ya mbere muri buri cyiciro izahabwa miliyoni 12 Frw, iya kabiri miliyoni 5 Frw naho iya gatatu ni miliyoni 3 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger