AmakuruImikino

Menya impamvu Christiano Ronaldo yakatiwe imyaka ibiri mu buroko no kwishura akayabo

Rutahizamu Christiano Ronaldo yemeye kumara imyaka ibiri muri gereza kubera kunyereza imisoro, gusa ategekwa kwishyura angana na miliyoni 16 n’ibihumbi 500 by’ama Pounds nk’amande asimbura igifungo, nk’uko amakuru aturuka muri Espagne abivuga.

Aya makuru yamenyekanye mbere gato y’uko ikipe y’igihugu ya Portigal icakirana na Espagne, mu mukino w’itsinda B mu gikombe cy’isi gikomeje kubera mu Burusiya.

Ronaldo w’imyaka 33 ashinjwa kunyereza angana na miliyoni 14 n’ibihumbi 700 by’ama Euros, gusa yari yabanje guhakana ibi birego binyuze mu mu Agent we Jeorge Mendes.

Ikibazo cyo kunyereza imisoro kimaze gufata intera mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakina muri Espagne, gusa leta y’iki gihugu ikora ibishoboka byose ikabatahura.

Ronaldo si we wa mbere ibi bibayeho kuko na Lionel Messi yishyuye insimburagifungo y’amezi 21 muri 2017 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza imisoro.

Lionel Messi kandi yari kumwe na se Jorge Messi bombi bakaba barashinjwaga kunyereza imisoro ingana na miliyoni 7 z’ama Euro hagati ya 2007 na 2009.

Messi yaciwe amande angana n’ibihumbi 252 by’ama Euro, mu gihe se yategetswe kwishyura angana n’ibihumbi 180 by’ama Euro, nk’insimburagifungo y’igifungo cy’amezi 15 yari yahawe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger