AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yazamuye mu ntera umusirikare mukuru amuha ipeti rya Major General

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti umusirikare mukuru Brigadier General Eugene Nkubito amuha ipeti rya Major General.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.

Iri tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Brigadier General Eugene Nkubito ku ipeti rya Major General.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iri zamutwa rigomba guhita rikurikizwa.

Gen Nkubito Eugene wazamuwe mu mapeti, asanzwe ari umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali akaba yaranabaye umuyobozi wazo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger