AmakuruImyidagaduro

Inkuru ibabaje:Umuhanzi Yvan Buravan wari ukunzwe cyane yitabye Imana

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, hamenyekanye inkuru y’akababaro ku Banyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki Nyarwanda ivuga ko umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana.

Uyu muhanzi wari mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ijwi rye, yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, bahamije ko Buravan yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi.


Kuva yasohora indirimbo iheruka (Big time), Yvan Buravan yahise afatwa n’indwara atangira kwivuza tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’icyumweru kimwe kirenga ari kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaje gutaha; icyo gihe yavugaga ko yiyumva nk’uwakize ariko nyuma y’iminsi mike hakiriwe indi nkuru y’uko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi ndetse umuryango we kenshi ugahamya ko icyo ukeneye ari amasengesho ku mwana wabo kurusha gutangaza uko ameze.

Nyuma y’iminsi yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagaruwe mu Rwanda hatangira gutegurwa urugendo rwo kujya kumuvuriza mu Buhinde aho yajyanywe mu ntangiriro za Kanama 2022.

Inkuru yabanje

Umuhanzi Yvan Buravan yagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda indwara y’amayobera

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo byamenyekanaga ko yitabye Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger