AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa agirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi

Perezida Paul Kagame ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’urwego rw’iby’isanzure, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, abahanga, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahagarariye ibigo bikorera muri uru rwego.

Iyi nama yatangiye ku wa 9 Nzeri 2026, ikaba iteganyijwe kurangira ku wa 10 Nzeri. Yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage, igamije kurebera hamwe amahirwe n’imbogamizi zirebana n’ejo hazaza h’iby’isanzure.

Mbere y’uko inama itangira, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Khaled El-Enany, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO. Ibiganiro byibanze ku mubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’uyu Muryango, cyane cyane mu burezi, siyansi n’ikoranabuhanga, kubungabunga umurage ndangamuco ndetse no gusigasira amateka n’inzibutso.

Abitabiriye iyi nama, izwi nka International Space Summit, barimo abayobozi b’ibihugu, imiryango mpuzamahanga, inzego n’ibigo bikora mu by’isanzure, abashakashatsi n’abahagarariye abikorera.

Mu byitezweho kuganirwaho harimo uburyo urwego rw’iby’isanzure rwakomeza kugira uruhare mu bukungu no mu bushakashatsi bwa siyansi, ndetse n’uko umutungo w’isanzure wakwifashishwa mu buryo burambye.

Umwihariko w’iyi nama kandi ni ikiganiro kizibanda ku mugabane wa Afurika, harebwa uruhare ushobora kugira mu iterambere ry’urwego rw’iby’isanzure. Hazasuzumwa uburyo ibihugu bya Afurika byakongera gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure mu guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga n’ubushobozi bw’abaturage b’uyu mugabane, ndetse no kugira uruhare mu gushyiraho amahame mpuzamahanga agenga uru rwego.

Iby’isanzure bimaze kugira uruhare mu bikorwa byinshi bifasha iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage, birimo itumanaho, ubuhinzi, iteganyagihe, kurengera ibidukikije no gutanga amakuru afasha mu gukumira no guhangana n’ibiza.

Inama ya Paris rero iri mu bikorwa bigamije kurebera hamwe uko ubwo bushobozi bwakomeza gukoreshwa mu guteza imbere siyansi, ubukungu n’imibereho y’abantu ku rwego mpuzamahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger