AmakuruPolitiki

Umusaza yafatiwe mu nzu y’umugore w’undi mugabo, abaturage baratabara

Umusaza yafatiwe mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi, mu Murenge wa Musenyi, bivugwa ko yari ari mu nzu y’umugore usanzwe abana n’undi mugabo, mu gihe uwo mugore we yahise ajyanwa kwa muganga nyuma y’amakimbirane yabaye kuri uwo munsi.

Amakuru avuga ko umugabo w’uwo mugore yari avuye mu kabari, afite akabenzi, maze anyura aho umugore yari atuye agamije kumusaba ko bajyana gusangira. Uyu mugore ngo bari bamaze iminsi babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Muhinzi Straton, ushinzwe umutekano mu Mudugudu, yabwiye TV1 ko uwo mugabo ageze ku rugo asanga urugi rufunze. Nyuma yo gukomanga bakabura ubafungurira, we n’abandi bari kumwe ngo batangiye gushaka uko barukingura, biza gutuma binjira mu nzu.

Ati: “Ngiye kubona mbona ni sogokuru.”

Uyu mugore ngo yahise asohoka afite uburakari, bituma abaturage benshi bahurira aho hantu. Mu mvururu zabaye, umugore yaje kugira ikibazo bituma ajyanwa kwa muganga.

Uwo musaza na we yabanje kuguma mu nzu, ariko nyuma aza gusohoka yipfutse mu maso. Abaturage bari bateraniye aho bakomeza kumutuka no kumushagara.

Bamwe mu baturage bavuze ko batabona impamvu yo kumushinja icyaha gikomeye, kuko bavuga ko nta mwana cyangwa undi muntu yafashe ku ngufu.

Umwe muri bo yagize ati: “Uriya musaza nta cyaha afite. Nta kiziriko yajemo, ntabwo ari umwana uri munsi y’imyaka 18, kandi nta muntu yafashe ku ngufu.”

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko nubwo ibyo byaba bidahwanye n’icyaha cyo gufata ku ngufu, imyitwarire y’uwo musaza itari ikwiye, cyane cyane kuba yaragiye mu nzu y’umugore w’undi mugabo muri ubwo buryo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger