Papa Leo XIV, Jay-Z na Céline Dion baritegurwa mu Bufaransa
Umujyi wa Paris mu Bufaransa uritegura ukwezi kudasanzwe muri Nzeri 2026, aho uteganya kwakira ibikorwa bikomeye birimo uruzinduko rw’amateka rwa Papa Leo XIV, igitaramo cya Jay-Z cyo kwizihiza imyaka 30 amaze atangiye umuziki ndetse n’ugaruka ku rubyiniro k’umuhanzi w’ikirangirire Céline Dion.
Papa Leo XIV azasura u Bufaransa kuva ku wa 25 kugeza ku wa 28 Nzeri 2026, bikaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rwa Papa muri iki gihugu kuva mu 2008. Ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri, azagera ku Kibuga cy’Indege cya Orly, akomereze mu biganiro n’abayobozi ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée Palace, ndetse anasure icyicaro cya UNESCO. Azanasengera muri Katedrali ya Notre-Dame mbere yo kwitabira igikorwa cyo gusengera hamwe n’urubyiruko kizabera kuri Stade de France.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri, Papa Leo XIV azayobora Misa izabera ahitwa Place de la Concorde, aho hateganyijwe ko ishobora kwitabirwa n’abantu bagera kuri 500,000, mbere y’uko akomereza mu mujyi wa Lourdes.
Uru ruzinduko ruzagira n’ingaruka ku mutekano n’ingendo muri Paris. Abashinzwe umutekano bagera ku 14,000 bazashyirwa mu bikorwa byo kurinda umutekano, mu gihe Place de la Concorde izaba ifunze imodoka kuva ku wa 2 kugeza ku wa 28 Nzeri, naho Champs-Élysées ikazafungwa ku wa 26 Nzeri.
Ku wa 25 Nzeri, mu gihe Papa azaba anyura mu modoka izwi nka popemobile, kuva saa kumi kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, hazashyirwaho ahantu 12 hagenzurwa umutekano, aho abaturage bazashobora kumureba. Aha hantu hazaba ku muhanda ufite uburebure bwa kilometero 2.5, kuva Notre-Dame-des-Champs kugera Place Saint-Michel. Kwinjira bizaba ari ubuntu, ariko abazahagera bazabanza kunyura mu igenzura ry’umutekano.
Mbere y’uruzinduko rwa Papa, ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z azataramira kuri Stade de France i Saint-Denis, mu gitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere yise Reasonable Doubt mu 1996. Iki gitaramo kiri mu rugendo rw’ibitaramo yise Jay-Z 30, aho yanataramiye i Londres ku itariki ya 4 n’iya 5 Nzeri, mbere yo gukomereza i Los Angeles ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira. Amatike y’igitaramo cya Paris ari hagati y’amayero 73 na 216.
Muri ibyo bikorwa bikomeye kandi harimo n’ugaruka ku rubyiniro kwa Céline Dion, nyuma y’imyaka irenga itandatu atagaragara ku rubyiniro mu buryo busanzwe. Uyu muhanzi ukomoka muri Québec azakora ibitaramo 16 muri Paris La Défense Arena, ubu yitwa Plénitude Arena, kuva ku wa 12 Nzeri kugeza ku wa 17 Ukwakira 2026.
Céline Dion yageze i Paris ku wa 1 Nzeri, aho yakiriwe n’abafana bari bamutegeje amatsiko. Umwanditsi w’amateka y’ubuzima bwe yavuze ko agarukanye ubushake n’umurava udasanzwe. Mu rwego rwo kwizihiza iri garuka rye ku rubyiniro, hanateguwe iduka ry’igihe gito ryibanda kuri uyu muhanzi muri Galeries Lafayette Haussmann, rizakomeza gufungura kugeza ku wa 5 Ukwakira.
Muri Nzeri, Paris rero izaba iri mu bihe bidasanzwe, ihuriza hamwe ibikorwa bikomeye by’idini, umuziki n’imyidagaduro, bikitezweho gukurura imbaga y’abantu ndetse n’abasura uyu mujyi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.



