AmakuruImikino

Pep Guardiola yemeranyije na Juventus amasezerano y’imyaka ine

Inkuru iboneka mu binyamakuru bitandukanye byandika imikino iravuga ko Umunya-Espagne Pep Guardiola yamaze kumvikana na Juventus yo mu Butaliyani ngo ajye gusimbura Massimiliano Allegri usanzwe ari umutoza mukuru wayo.

Ibinyamakuru birimo The Mirror, Fox n’ibindi byanditse ko Guardiola w’imyaka 48 y’amavuko yemeranyije na Juventus imyaka ine, gusa akaba atarasinya amasezerano.

Cyakora cyo ibi byateye abenshi kwibaza icyo uyu mugabo akurikiye mu gihugu cy’u Butaliyani, mu gihe bigaragara ko afite amahirwe menshi yo gutwarana na Manchester City Premier league ya kabiri. Ikindi aracyari mu mikino ya UEFA Champions league aho afite amahirwe menshi yo kugera muri 1/4 cy’irangiza asezereye Schalke 04.

Inkuru y’uko Guardiola yaba yamaze kumvikana na Juventus yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wo mu Butaliyani witwa Luigi Guelpa ayibwira Radio yitwa CRC. Guelpa yavuze ko umuntu wamubwiye inkuru ya Guardiola ari na we wamubwiye bwa mbere ko Cristiano Ronaldo ari bwerekeze muri Juventus.

Ati” Namaze kumenya ko Pep Guardiola yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo azayitoze mu myaka ine iri imbere. Uwambwiye iyi nkuru ni nawe wambwiye ko Cristiano Ronaldo yari kwerekeza muri Juventus.”

Mu gihe bizwi ko Massimiliano Allegri agomba gutandukana na Juventus nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo, birashoboka ko abayobozi ba Juventus baba batekereje kuri Guardiola wagiriye ibihe byiza mu makipe ya FC Barcelona na Bayern Munich.

Guardiola ni umutoza w’umuhanga watwaye ibikombe ubwo yatozaga iwabo muri Espagne, mu Budage no mu Bwongereza aho atoza magingo aya. Afite UEFA Champions league ebyiri yatwaranye na FC Barcelona, kuri ubu ni na we uyoboye urutonde rw’abatoza bahagaze neza i Burayi imbere ya Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United.

Pep Guardiola (ibumoso) ahoberana na Massimiliano Allegri ashobora gusimbura muri Juventus.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger