AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone nawe yiyemeje kwinjira muri politike

Umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye ku izina rya Jose Chameleone yiyemeje kuziyamamariza kuba Meya wa Kampala nyuma ya Mugenzi we Bobi Wine ubu wamaze kuyinjiramo ku mwanya w’Ubudepite.

Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Politike ya Ugandsa mu gihe hategerejwe amatora mu mwaka wa 2021, aribwo nawe yitegura kuba yayobora umujyi wa Kampala.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 20 ari mu bayoboye umuziki wa Uganda ngo arifuza kuba Meya wa Kampala muri 2021 ndetse ngo agiye gutangira gushaka abarwanashyaka bo kuzamushigikira.

Uyu muyobozi wa Leone Island uzuzuza imyaka 40 kuwa 30 Mata uyu mwaka,yarahiriye kwinjira muri politiki ahereye kuyobora umujyi wa Kampala asanzwe atuyemo we n’umuryango we.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Jose Chameleone yatangaje ko muri 2021 agomba kwiyamamariza kuba Meya mushya w’umujyi wa Kampala,ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be ndetse by’umwihariko bamwe mu bahanze b’inshuti ze.

Chameleone aje akurikiye Bobi Wine umaze iminsi arebana ay’ingwe na perezida Museveni ndetse we yarahiriye ko azamusimbura ku butegetsi mu mwaka wa 2021.

Inshuti zatangiye kumugaragariza icyizere

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger