AmakuruImikino

Peace Cup: Mukura VS iracakirana n’Amagaju ibura 3 b’inkingi za mwamba

Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Mukura Victory Sports iracakirana n’ikipe y’Amagaju mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro ibura abakinnyi batatu bayo b’inkingi za mwamba.

Ni umukino uza kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye guhera saa cyenda n’igice.

Iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda irakina uyu mukino idafite Bukuru Christophe ufite imvune, Ndayishimiye Christophe wababaye mu itako mu myitozo yo ku wa gatatu w’iki cyumweru na Abou Ndayegamiye utaragaruka neza nyuma y’imvune. Biyongera kuri Manirareba Ambroise na Hatungimana Basile bamaze igihe badakina.

N’ubwo Mukura ibura aba bakinnyi bose, Haringingo Francis utoza iyi kipe avuga ko biteguranye uyu mukino imbaraga bakitwara neza dore ko baza kuba bakinira imbere y’abafana babo.

Ati” Amagaju ni ikipe ikomeye. Ikindi muri shampiyona baradutsinze.Ttwiteguye n’ingufu nyinshi ; Ni umukino wa mbere wo mu rugo ; dukeneye kwitwaramo neza.’’

Akomeza agira ati :Uyu ni umukino w’abakeba kandi iyo amakipe aturanye ubona atemerana, kandi ni ya mikino ikomeye ku ikipe zose utitaye ku kindi. Ndasaba abafana bazaze ari benshi, dukeneye ingufu zabo.”

Ibi umutoza wa mukura avuga byashimangiwe na Zagabe J. Claude usanzwe uri kapiteni wungirije wa Mukura, uvuga ko batakwemera gutsindwa n’Amagaju ubugira kabiri, dore ko umukino uheruka guhuza aya makipe yombi warangiye Amagaju atsinze Mukura ibitego 2-0.

Kwinjira kuri uyu mukino ni  amafaranga 500 mu myanya idarwikiriye na 1000 mu myanya y’icyubahiro.

Ikipe izarokoka hagati y’amakipe yombi igomba gucakirana muri 1/2 cy’irangiza n’izarokoka hagati ya FC Marines na Rayon Sports.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger