AmakuruImikino

Neymar Jr yatangaje ikipe agomba gukinira mu mwaka w’imikino utaha

Umunya Brazil Neymar Jr yemeye kuguma mu kipe ya Paris Saint Germain, nyuma y’amakuru menshi yamaze igihe avuga ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid nk’umusimbura wa Christiano Ronaldo wamaze kuyivamo akerekeza muri Juventus.

Ibi uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ESPN ikorera iwabo muri Brazil.

Brazil waje muri PSG mu mwaka ushize akubutse muri FC Barcelona nyuma yo guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka y’isi, ni umwe mu bakinnyi Real Madrid imaze igihe kirekire yifuza ku buryo amakuru yanavugaga y’uko ashobora kuyerekezamo muri iyi mpeshyi.

Aganira n’iki gitangazamakuru, Neymar yavuze ko yifuza gutwarana ibikombe na PSG, anavuga ko amakuru amaze iminsi avugwa ari ‘amahimbano’.

Ati” Ni byo nzaguma muri PSG. Mfitanye amasezerano na yo. Ibivugwa? Ibyinshi muri byo ni ibyahimbwe n’itangazamakuru. Mfite amasezerano, kandi abantu bazi intego n’impamvu naje muri PSG. Ndifuza gutwarana ibikombe n’iyi kipe, kandi ndizera y’uko uyu mwaka uzaba mwiza.”

Mu minsi ishize amakuru yavugaga ko Real Madrid yamaze kugeza akayabo k’amafaranga muri PSG isaba uyu musore, gusa iyi kipe y’i Madrid yahise ibeshyuza aya makuru mu itangazo yasohoye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger