AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC: Kabila yatunguye abanyagihugu yanga kugira icyo abantangariza ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Joseph Kabila mu ijambo yaraye agejeje kubanyagihu ntiyigeze yerura ngo avuge ko aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe  ahubwo yibanda cyane ku byagezweho muri manda ze.

Mu matora   y’umukuru w’igihugu ategerejwe  muri Congo ku  taliki ya 23 Ukuboza 2018  abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bagiye bumusaba kenshi ko atakiyamamaza muri manda ikurikira  gusa uyu munyepolitike ntiyigeze atangaza niba aziyamamaza cya atazabikora mu gihe abaturage bari biteje kumva icyo avuga kuri iyi manda.

Abitabiriye ikiganiro bo mumashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kabila  bavuga ko  yibanze cyane ku kubwira umuryango mpuzamahanga kurusha gusubiza ibibazo abaturage ba DRC bibazaga. ndetse ngo yerekana ko muri manda ze hari iterambere igihugu cyagezeho kandi byagezweho kubera ubutegetsi bwiza.

Ibyo yagerageje kuvuga kubijyanye na matora Kabila yavuze ko amahanga atagomba kuza guha igihugu cyabo (DRC) isomo rya Demukarasi kuko ngo nacyo ntawe kijya kwigisha amahame ye Demukarasi. Yongeyeho ko amatora azaba ku italiki yagenwe kandi ko ingengo  y’imari yose izayagendamo izaba yatanzwe na DRC, nta nkunga y’amahanga bazakenera muri ayo matora.

Kugeza ubu abakurikira Politiki y’iki gihugu (DRC) barakwibaza impamvu Kabila aterura ngo yemeze cyangwa ahakane ku mugaragaro niba aziyamamariza indi manda. Gusa Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ba Kongo baba mu mahanga (Diaspora) witwa Emmanuel Ilunga yabwiye Jeune Afrique ko ijambo rya Kabila ryerekana ko nta guhunda yo kongera kwiyamamariza kuyobora DRC afite.

Joseph Kabila yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakanne niba aziyamamariza indi manda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger