AmakuruPolitiki

Ibihugu 8 byamaganye igitekerezo cyo kwimura ku gahato Abanyapalestine bo muri Gaza

Ibihugu umunani bifite umubano wa hafi n’ikibazo cya Palestine byamaganye ku mugaragaro igitekerezo cyo kwimura Abanyapalestine batuye muri Gaza, bivuga ko bishobora kurenga ku mategeko mpuzamahanga no kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka amahoro.

Misiri, Qatar, Jordan, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Indonesia, Pakistan, Turikiya na Arabie Saoudite ni byo byashyize umukono ku itangazo ry’abaminisitiri babishinzwe, aho bagaragaje ko batemera gahunda iyo ari yo yose yatuma abaturage ba Gaza bavanwa ku butaka bwabo ku gahato.

Ibi bihugu byamaganye by’umwihariko amagambo y’abayobozi bakuru ba Israel barimo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Itamar Ben-Gvir, na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, bagiye bagaruka ku gitekerezo cyo kwimura abaturage ba Gaza.

Ben-Gvir yavuze ko hakenewe igikorwa gifatika aho gukomeza gutegereza igisubizo cy’amahoro atagaragara neza. Yanasabye ko hashyirwaho urwego rwa Leta rwihariye rwakurikirana gahunda yo kwimura abaturage, ndetse ishyaka rye ryagaragaje ibihugu bitandukanye byatekerezwamo mu gihe hatorwa ahantu Abanyapalestine bajyanwa.

Katz na we yavuze ko kubona igisubizo kirambye ku kibazo cya Gaza bidashoboka hatabayeho kwimura abaturage. Yatangaje ko Israel yaba yiteguye gufasha abifuza kuva muri Gaza gukoresha uburyo butandukanye bwo gutambuka, burimo inzira zo mu kirere cyangwa ku nyanja.

Ariko ibihugu byashyize umukono kuri iri tangazo byavuze ko igikorwa nk’iki cyaba kinyuranyije n’amahame agenga amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ayubahirizwa mu kurinda abasivili mu gihe cy’intambara.

Byashimangiye ko nta mpamvu yatangwa yakwemerera kwimura Abanyapalestine ku gahato, yaba ari ukubajyana mu bindi bice bya Palestine cyangwa kubohereza hanze y’ubutaka bwa Palestine.

Ibi bihugu kandi byagaragaje impungenge ko gahunda yo kwimura abaturage ishobora gusubiza inyuma ibikorwa byo gushaka umuti w’intambara ya Gaza. By’umwihariko, byavuze ko bidahuye na gahunda y’amahoro yashyizwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko na yo idashyigikira kwimura abaturage ku gahato.

Mu itangazo ryabo, aba baminisitiri bongeye gushimangira ko Gaza ari igice cy’ubutaka bwa Palestine, kimwe na West Bank ndetse na Yeruzalemu y’Iburasirazuba, basaba ko ubusugire bw’ibi bice bwubahirizwa.

Bavuze ko igisubizo kirambye ku makimbirane ari ugushyiraho Leta ebyiri, aho Palestine iba igihugu cyigenga gishingiye ku mipaka yariho mbere y’intambara yo mu 1967, Yeruzalemu y’Iburasirazuba ikaba umurwa mukuru wayo.

Aba bayobozi basabye kandi amahanga, cyane cyane inzego z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe amahoro n’umutekano, gukumira ibikorwa byose bishobora guhindura imiterere y’abaturage cyangwa imipaka y’ibice bya Palestine.

Misiri na Qatar, biri muri iri tsinda, bikomeje kugira uruhare mu biganiro bigamije gushaka umuti w’intambara ya Gaza. Ibi bihugu umunani byagiye bihurira mu gutangaza imyanzuro ihuriweho ku kibazo cya Palestine n’intambara ya Gaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger