AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Pakistan: Iturika ry’indege y’intambara ryaguyemo abarenga 18

Iturika ry’indege y’intambara ya Pakistan yo mu bwoko bwa The King Air 350 Turboprop , yahitanye abagera kuri 18  abandi bakomerekeramo ku buryo bukomeye.

Iyi mpanuka y’indege nto ya gisirikare yabereye mu gace ka  Rawalpindi. BBC ivuya ko mu bazize iyi mpanuka  5 muri bo bari abasarikare mu gihe abasivili bari 13.

Aka gace ka Rawalpindi ni agace kamenyerewe nk’akaberamo imyitozo y’ingabo za Pastani zirwanira mu kirere, Leta ya Pakistani yatangaje ko n’iyi ndege yerimo abasirikare bari mu myitozo.

Umwe mu batangabuhamya waganiriye na BBC yavuze ko ubwo iyi ndege yagwaga,  yateje inkongi ikomeye mu gace gatuwemo n’abaturage , amazu yabo ahita afatwa n’inkongi ari nayo yahitanye abasivili bagera kuri 13.

Iyi ndege yakoze impanuka yari iyo mu bwoko bwa The King Air 350 turboprop, bivugwa ko yahanutse ubwo yiteguraga kugera aho yari iteganije kugwa.

Rawalpindi, ni agace gaherereye hafi y’umurwa mukuru Islamabad byumwihariko akaba ari agace kahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisirikare ka Leta ya Pakistani.

Minisitiri w’intebe wa Pakistani Imran Khan ageza kubagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ijambo yavuze ko Leta ya Pakistan yihanganishije ababuze ababo ndetse ko Leta yiteguye  gutanga ubufasha abakomeretse bakavurwa.

Ildephonse@Teradignews

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger