AmakuruImyidagaduro

Umuraperi A$AP Rocky aritaba urukiko nyuma y’ukwezi afungiwe muri Sweden

Rakim Athelaston Mayers uzwi nka A$ap Rocky kuri uyu wa kabiri aragezwa imbere y’urukiko rwa Stokolholn muri Sweden aho amaze igihe kingana n’Ukwezi afungiye.

Uyu muraperi yafunzwe kuwa 30 Kamena , ashinjwa na polisi ya Sweden gukubita no gukomeretsa umunya- Sweden we n’abandi bagabo babiri bareganwe mu rubanza rumwe.

Umushinjacyaha w’umujyi wa  Stockholm  Daniel Suneson  yavuze ko mu byaha A$ap Rocky aregwa harimo gukubita umuntu bakoresheje amacupa bikamuviramo gukomereka bikabije.

Mu minsi ishinze nibwo Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yasabye Leta ya Sweden kurekura A$ap Rocky mu maguru mashya avuga ko uburyo yafunzwemo bunyuranije n’itegeko.

Urubanza A$AP Rocky areganwamo n’abagabo babiri bamurinda biteganijwe ko ruzaba mu misi itatu: Kuwa kabiri, kuwa Kane no kuwa Gatanu nkuko gahunda y’urukiko rwisumbuye rwa Stockholm rubyemeza.

Umushinjacyaha wa Stockholm abajijwe icyo avuga ku butumwa Trump aherutse kwandika kuri Twitter bubasaba kurekura Rocky, yavuze ko Sweden ari ighugu gifite amategeko kigenderaho, gusa yongeraho ko umuntu ukoreye icyaha ku butaka bwa Sweden ariho agomba kubarizwa.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha biteganijwe ko  A$ap Rock ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka 2 muri Gereza.

A$AP Rocky ashobora gukatirwa n’inkiko zo muri Suweden

Ildephonse@teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger