AmakuruPolitiki

Nyuma yo gushotora M23, FARDC na FDLR bahuriye n’uruva gusenya muri Mweso

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2023, umutwe was M23 wigaruriye Umujyi wa Mweso, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’abarimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR.

Ni imirwano yatangiye ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, ikaba yumvikanyemo intwaro zirimo n’iziremereye.

Amakuru y’ifatwa rya Mweso iherereye muri Teritwari ya Masisi yemejwe na Sosiyete Sivile yo muri kariya gace.

Ingabo zo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse na FDLR bafatanya mu mirwano, zayabangiye ingata Zita zimwe mu ntwaro zarwanishaga nyuma yo kotswa igitutu n’abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira aka gace.

Amakuru avuga ko FARDC na FDLR nyuma yo kwirukanwa muri uyu mujyi bahise bahungira mu gace ka Walikale kamaze imyaka myinshi karahindutse amatware ya FDLR.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger