AmakuruPolitiki

Hamas yavuze ku masezerano yagiranye na Goverinoma ya Israel

Umutwe wa Hamas wasohoye itangazo binyuze mu kigo cyo gutangaza amakuru cya Palestine kinyuzwamo amatangazo ya Hamas, uvuga ko abantu bashimuswe 50 bazarekurwa nk’ingurane ku Banya-Palestine b’abagore n’abana bose hamwe 150 bafungiye mu magereza yo muri Israel.

Hamas yavuze ko ayo masezerano azanatuma imodoka z’amakamyo zibarirwa mu magana zitwaye imfashanyo, ibikoresho by’ubuvuzi n’ibitoro, zinjira muri Gaza.

Itangazo rya Hamas ryongeyeho ko Israel yanavuze ko itazagaba ibitero cyangwa ngo igire umuntu uwo ari wese ita muri yombi muri Gaza muri icyo gihe imirwano izaba ihagaze.

Israel yatangiye kugaba ibitero kuri Gaza nyuma yuko abarwanyi ba Hamas bambutse umupaka bagatera muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, bica abantu 1,200 ndetse bashimuta abandi bantu barenga 200.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 14,000 – barimo abana barenga 5,000 – biciwe mu bitero bya Israel muri Gaza.

Israel yavuze iki?


Itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel rivuga kuri ayo masezerano rigira riti: “Guverinoma ya Israel ifite inshingano yo kugarukana mu rugo abashimuswe bose.

“Muri iri joro [ryo ku wa kabiri], guverinoma yemeje ibikubiye mu cyiciro cya mbere cyo kugera kuri iyi ntego, aho abashimuswe nibura 50 – abagore n’abana – bazarekurwa mu gihe cy’iminsi ine, muri icyo gihe imirwano izaba ihagaze.

“Irekurwa rya buri bantu 10 b’inyongera bashimuswe rizatuma habaho umunsi umwe w’inyongera mu ihagarika [ry’imirwano].

“Guverinoma ya Israel, IDF [igisirikare cya Israel] n’inzego z’umutekano bazakomeza intambara mu rwego rwo kugarukana mu rugo abashimuswe bose, kurangiza ikurwaho [isenywa] rya Hamas no gutuma hatazabaho indi nkeke kuri Leta ya Israel ivuye muri Gaza.”

Inkuru yabanje

Intambara:Guverinoma ya Israel yagiranye amasezerano na Hamas

Twitter
WhatsApp
FbMessenger