Amakuru ashushyeImikino

Nyuma y’ikarita itukura itavuzweho rumwe, APR FC igiye kuyoboka inkiko

Jimmy Mulisa, umutoza wa APR FC yatangaje ko bagomba kuregera ikarita itukura yeretswe Muhadjir Hakizimana, mu mukino wa shampiyona ikipe ya APR FC yahuragamo na Rayon Sports kuri iki cyumweru.

Ni umukino warangiye ikipe ya APR Fc yegukanye amanota atatu, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0.

Muhadjir Hakizimana ni we watsindiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu igitego cyayiraje ku mwanya wa 3 muri shampiyona n’amanota 20, gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kurangiza umukino nyuma y’ikarita itukura yeretswe ku munota wa 40 w’umukino, ikarita itavugwaho rumwe n’abakunzi ba APR bemeza ko Louis Hakizimana wasifuraga umukino yamurenganyije.

Muhadjir ubwo yategwaga na Faustin Usengimana.

Iyi karita yakuruye impaka ndende mu bakunzi b’ikipe ya APR Fc bemezaga ko bagombaga guhabwa penaliti yashoboraga kuvamo igitego cya kabiri, imbere ya mukeba wabo Rayon Sports.

Aganira n’abanyamakuru, Jimmy Mulisa utoza APR yabajijwe niba umukinnyi we yaba yarenganyijwe n’icyo ateganya gukora mu gihe byaba ari byo. Na we ati” Nibyo, tugomba kurega.”

Yongeyeho ati “Ibyiza ubu ikoranabuhanga rirahari, navuganye n’abo muri AZAM mbona ko yari penaliti ariko umusifuzi mpuzamahanga kwibeshya ku mukino w’abakeba nk’uyu byantunguye gusa twabishyize ku ruhande, tuguma mu mukino.”

Ku rundi ruhande Rutayisire Jackson ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA asanga ari uburenganzira bwa buri kipe kuregera icyemezo cyafashwe mu gihe itacyakiriye neza.

“Ni uburenganzira bw’ikipe kuba yarega mu gihe itishimye cyangwa mu mukino havutse impaka. Icyo gihe komisiyo y’amarushanwa iraterana igasubiramo amashusho, ikungurana ibitekerezo hakarebwa icyo amategeko ateganya.” Rutayisire aganira na Igihe.com.

Mu gihe byaba bigaragaye ko uyu mukinnyi yarenganyijwe, FERWAFA yakuraho ikarita ya kabiri y’umuhondo yari yeretswe gusa iya mbere yeretswe kubera gukuramo umwambaro yagumaho kuko idashidikanywaho.

Muhadjir arsinda igitego
Yahise akuramo umupira yerekwa ikarita y’umuhondo
Ku munota wa 40 yasohowe mu kibuga nyuma y’ikarita yindi y’umuhundo.
Asohoka…
Habayeho ugushondana hagati ya Bakame na Issa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger